Gisagara: Polisi irasaba abaturage kudahishira abakora inzoga zitemewe
Abaturage bo mu karere ka Gisagara barasabwa kudakingira ikibaba abantu bakora bakanacuruza inzoga zitemwe. Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mutarama 2019 ubwo hamenwaga mu ruhame inzoga zitemewe zigera kuri litiro 1, 680 zo mu bwoko bwa muriture. Soma inkuru irambuye
Gatsibo: Babiri bakurikiranweho ubwambuzi bushukana bw’amafaranga asaga miliyoni 4
Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro yafashe Nishyirimbere Boniface w’imyaka 42 na Kanyenzira Adolphe ufite imyaka 40.
Aba bombi bakurikiranweho gushuka umuturage witwa Niyonsaba Zahara w’imyaka 48, bakamwambura amafaranga 4,200,000 bamubwira ko bagiye kumufatira umujura wibye musaza we amafaranga ibihumbi 600. Soma inkuru irambuye
Yafashwe yiyita umupolisi agatanga ibyangombwa by’ibihimbano
Tariki ya 03 Mutarama 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera muri gare ya Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge yafashe umugabo wakoraga muri Cyber Café-Nyabugogo wiyitaga umupolisi avuga ko akora mu kigo cya Polisi gishinzwe ubuziranenge bw’ibinyabiziga(Control Technique ) maze agaha abashoferi impapuro mpimbano(Vehicle Technical Control). Soma inkuru irambuye
Nyarugenge: Batatu bafashwe bakora amafaranga y’amiganano
Kuri uyu wa Kana tariki 03 Mutarama 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali k’ubufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima bazindukiye mu gikorwa cyo kugenzura amahoteri n’andi mazu acumbikira abantu(Lodges) hagamijwe kureba ko yujuje ibisabwa.Soma inkuru irambuye
Polisi yongeye kwibutsa abacukuzi b’amabuye y’agaciro kujya mu birombe bafite ibyangombwa byuzuye
Ubu butumwa Polisi y’u Rwanda yongeye kubutanga nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki 03 Mutarama 2019 abantu 9 bo mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro bakoraga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu isosiyete izwi nka RETC LTD Mining company bagiye mu kirombe bakaburiramo umwuka.Soma inkuru irambuye
Nyagatare:Babiri bafashwe binjiza mu gihugu inzoga zitemewe
Kuwa Gatanu tariki 04 Mutarama 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatere mu murenge wa Rwimiyaga yafashe moto ebyiri imwe ifite ibiyaranga RE 049H indi ifite RD 386V, zari zihetse inzoga zo mu bwoko bwa Zebra Warangi ziri mu mifuka zinjizwa mu Rwanda. Soma inkuru irambuye
Rubavu: Umuturage yafatanwe ibiro 20 by’urumogi abyinjiza mu Rwanda
Uwimana Jean Nepomscene ufite imyaka 43 niwe wafatiwe mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu arimo kwinjiza mu gihugu ibiro 20 by’urumogi. Polisi ikorera muri aka karere yamufashe kuri uyu wa 04 Mutarama 2019 aruhetse kuri moto ifite ibirango RD 263 B. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











