Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize

Intara y’Amajyepfo: Inzego zitandukanye zahuriye mu bukangurambaga ku kurwanya ukushora mu biyobyabwenge

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kwirinda, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge no gufata ingamba zo kubica burundu, inzego za Leta zitandukanye zirimo Minisiteri zitandukanye na Polisi y’u Rwanda, ku wa gatanu tariki ya 6 Mata 2018 zakomereje ubukangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo, ubu bukangurambaga bukaba bwabereye mu karere ka Muhanga.

Ubu bukangurambaga bwabereye kuri Sitade ya Muhanga, bwabanjirijwe n’igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo ibiro 138 by’urumogi, udupfunyika twarwo 6402, Litiro 730 za Kanyanga, n’inzoga zínkorano n’izitemewe mu Rwanda zitandukanye byose bifite agaciro  ka Miliyoni zirenga 11. z’amafaranga y’u Rwanda. Ibindi.

Kigali: Polisi yashyikirije uruganda rwa Skol ibicuruzwa byarwo byari byaribwe

Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 5 Mata 2018, Polisi y’ u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yashyikirije uruganda rwenga inzoga rwa SKOL ibicuruzwa byarwo byari byaribwe, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1.200.000 FRW).

Ibyo bicuruzwa bigizwe n’amakaziye 70 arimo inzoga byibwe ku itariki ya 1 Mata, batanga ikirego ku itariki ya 4 Mata bifatwa ku munsi ukurikiyeho ku itariki ya 5 Mata, bikaba byari byaribiwe ku cyicaro gikuru cya SKOL giherereye mu murenge wa Kanyinya, akagari ka Nzove, bikozwe na Twagirayezu Jean Pierre w’imyaka 44 y’amavuko usanzwe ari umushoferi wa Mukandayisaba Anitha na we akaba aranguza inzoga za SKOL. Ibindi.

Nyarugenge: Polisi iracyakora iperereza ku rupfu rw’abantu bazize inzoga banywereye mu tubari

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kwirinda kwenga kugurisha no kunywa inzoga zitemewe mu Rwanda n’izindi z’inkorano kuko zigira ingaruka ku buzima bwabo zirimo n’urupfu.

Ibi Polisi yongeye kubikangurira abantu nyuma y’aho ku cyumweru tariki ya mbere Mata 2018, abantu batatu (3) baguye mu mudugudu wa Ruhuha, akagari ka Kigali Umurenge wa Mwendo, akarere ka Nyarugenge, bazize inzoga banywereye mu kabari, abandi barindwi (7) bayinyweyeho bakaba barahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Kigali CHUK, kugeza ubu undi umwe muri aba nawe ku itariki ya 4 Mata akaba yaritabye Imana mu bitaro hakaba hasigayemo batandatu (6). Ibindi.

Kamonyi: Abaturage b’Umurenge wa Rugalika bageze ku rwego rushimishije mu iterambere no kwicungira umutekano

Umurenge wa Rugalika ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi aho abaturage bawo bageze kure mu kwiteza imbere binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kugira amazi meza, amashanyarazi, ubuhinzi, ubwisungane mu kwivuza, kubaka imihanda ihuza abaturage n’ibindi.

Ubwo twasuraga umudugudu wa Ruramba, mu kagari ka Masaka twasanze abaturage barahinze imyaka itandukanye, batubwira ko hari n’iyo bejeje ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse boroye n’inka muri gahunda ya girinka Munyarwanda. Ibindi.

Nyaruguru: Polisi yafashe abatemye ibiti mu ishyamba rya Leta babitwikamo amakara

Kubwimana Damascene na Rukundo Donat bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza, mu karere ka Nyaruguru bazira gutema ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu kagari ka Muganza, mu murenge wa Muganza babitwikamo amakara.

Ubwo Polisi yabafataga ku itariki 3 z’uku kwezi ahagana saa sita z’amanywa yabasanganye imifuka umunani y’amakara batwitse mu biti batemye muri iryo shyamba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi  yavuze ko ibyo aba bombi bakoze byo kwigabiza ishyamba rya Leta bagatemamo ibiti; barangiza bakabitwikamo amakara binyuranyije n’amategeko; ndetse ko gusarura ishyamba muri ubwo buryo bigira ingaruka ku bidukikije kuko bitera bimwe mu biza nk’inkangu, itemba ry’ubutaka , imyuzure n’isuri. Ibindi.

Ngororero: Polisi yahuguye Abayobozi baho ku gukumira ibyaha byerekeranye no kwangiza ibidukikije

Ku wa gatatu tariki 4 Werurwe uyu mwaka mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Ngororero habereye amahugurwa y’umunsi umwe yitabiriwe n’Abapolisi bahakorera hamwe n’Abayobozi muri aka karere bafite mu nshingano kurengera ibidukikije.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azabera mu turere umunani. Ayabereye muri Ngororero aje akurikira ayabereye mu turere twa Kayonza, Burera na Muhanga. Ku wa kane tariki 5 z’uku kwezi yabereye mu karere ka Rutsiro. Ahandi azabera (hasigaye) ni: Rulindo, Kamonyi na Kirehe. Ibindi.

Ruhango: Polisi yafashe abasabaga amafaranga abacuruzi biyita abakozi ba RSB

Ku wa mbere tariki 2 z’uku Kwezi, Polisi mu karere ka Ruhango yafashe Murekezi Jean Claude na Mugabo Gilbert barimo kwaka amafaranga abacuruzi bo mu kagari ka Kamusenyi, mu murenge wa Byimana basanganye amasashe ya pulasitiki n’amavuta yo kwisiga atujuje ubuziranenge bababwira ko abatayatanga babaca amande y’uko bacuruza ibitemewe n’amategeko; ibi bakaba barabikoze biyita abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB).

Ifatwa ry’aba bombi ryatewe n’uko bamwe mu bacuruzi batse amafaranga bihutiye kumenyesha Polisi ayo makuru bakimara gutahura ka atari abakozi b’iki Kigo cya Leta; mu batanze ayo makuru hakaba harimo uwabahaye ibihumbi 35 by’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gusanga acuruza amasashe ya pulasitiki; akanayapfunyikiramo abaguzi. Ibindi.

Inzego zibishinzwe zasabye abamotari kuvugurura imikorere y’amakoperative bahuriramo

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ku wa kabiri tariki ya 3 Mata habereye inama yahuje Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Minisiteri y’ibikorwaremezo, Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy'igihugu gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’abahagarariye amakoperative y’abamotari akorera mu turere dutandukanye tw’igihugu, baganira uko barushaho kunoza akazi kabo no kwigira hamwe ibibazo bigaragara mu makoperative y’abatwara abagenzi kuri moto no kubishakira umuti. Ibindi.

Ihuriro rya 9 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ihame ry’uburinganire hagamijwe gukora kinyamwuga

Ku wa kabiri tariki ya 3 Mata 2018, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hateraniye ihuriro ngarukamwaka ry’iminsi ibiri ryahuje abapolisikazi bagera kuri 200, rikaba ryaribanze ku guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda hagamijwe gukora kinyamwuga.

Polisi y’u Rwanda yatangiye gukoresha amahuriro nk'aya mu myaka 8 ishize, rikaba muri rusange riba rigamije guha abapolisikazi umwanya wo kungurana   ibitekerezo n’ubunararibonye ndetse no guhererwa  hamwe impanuro n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, n’ubw’Igihugu muri rusange. Ibindi.

Rwamagana: Bane bari bagwiriwe n’ikirombe bakuwemo ari bazima nyuma y’iminsi ine

Ku itariki ya 31 Werurwe, mu masaha ya saa yine za mu gitondo ni bwo abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwurire. Bakimara kugwirwa n’icyo kirombe umwe muri bo yashoboye guhita avamo bagenzi be bane basigaramo.

Kuva ubwo hatangiye ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo n’abari basigayemo bashobore kuvamo kuko bari bakiri bazima. Abaturage bifashishije ibikoresho bisanzwe nk’amasuka n’ibitiyo bacukura ikirombe. Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 3 Mata, ni bwo; ku bufatanye n’abaturage aba bari bagwiriwe n’ikirombe bashoboye kubarokora ari bazima. Ibindi.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirakangurira abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri iki gihe cy’imvura

Mu gihe cy’imvura impanuka ziriyongera bitewe n’impamvu nyinshi zirimo imiterere y’ikirere kuko mu muhanda haba hatabona kubera ibihu, imiterere y’imodoka cyane cyane iyo ikinyabiziga kidafite ubuziranenge; amapine ashaje, feri zidakora neza, amatara adakora neza n’ibindi.

Abatwara ibinyabiziga baragirwa inama yo kwitwararika bagasuzumisha ibinyabiziga byabo bakamenya ko ari bizima, bakanirinda umuvuduko ukabije ndetse no mu gihe imvura ibaye nyinshi bari mu muhanda bagaparika ahabugenewe kuko ibirahure by’imodoka biba bitabona neza imbere; byose bikaba biri mu rwego rwo kwirinda impanuka. Ibindi.