[AMAFOTO]: Polisi y’ u Rwanda n’iya Malawi basinye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda niya Malawi basinyanye amasezerano y’ubufatanye azibanda mu gusangira ubumenyi hagati y’impande zombi ndetse no guhanahana amakuru agamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe ububiko 145 bw’imbunda nto bugezweho
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 30 Werurwe, yashyikirijwe ububiko bugezweho bw’imbunda nto bugera ku 145.Yabushyikirijwe n’ Umuryango ushinzwe kurwanya Ikwirakwira ry’Intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (RECSA). Ubu bubiko buzafasha Polisi ubwikorezi bwazo ndetse no Kuzibika mu buryo bunoze. Inkuru irambuye
Kicukiro: Polisi yagaragaje umwe mu bacuruzi b’ibiyobyabwenge bahambaye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe, Polisi yeretse itangazamakuru umugabo yafatanye imifuka 12 y’urumogi mu nzu yari yarahinduye ububiko bw’urumogi.
Ukiliwabo Amri w’imyaka 40 yafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro akagari ka kagina afatirwa mu gipangu yarashinzwe kurinda yarahahinduye ububiko bw’urumogi.Inkuru irambuye
Burera: Abitabiriye inama y’umutekano basabwe kurushaho kuwubungabunga
Tariki 28 Werurwe 2019, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Burera habereye inama y’umutekano yaguye yari itumiwemo abayobozi bose bakorera muri ako karere bahagarariye abandi baba aba leta ,abikorera ndetse n’inzego z’ umutekano aho barebeye hamwe uko umutekano uhagaze muri aka karere ndetse n’ ingamba zafatwa kugirango urusheho kuba mwiza muri iki gihe igihugu cyacu cyitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994. Inkuru irambuye
Karongi: Mu kiyaga cya Kivu hafatiwe ubwato bupakiye urumogi
Mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura hafatiwe ubwato burimo abagabo babiri b’abanye-Congo bafite imifuka ibiri y’urumogi aho bari baruzaniye uwitwa Kimana utuye mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi.Inkuru irambuye
Rwamagana: Polisi yashubije umuturage arenga miliyoni yari yibwe
Ku gicamunsi cyo ku wa 27 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu, yashubije umuturage witwa Seburima Sarathiel w’imyka 67 amafaranga angana na 1,588,000frw muri mliyoni 1,927,000 yari yibwe n’abasore babiri barimo umwe wamukoreraga muri depo y’inzoga. Inkuru irambuye
Kigali: Abamotari bibukijwe gukora kinyamwuga bakumira ibyaha
Kuri uyu wa 27 Werurwe, Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali ifatanyije n’ubuyobozi bw’abamotari mu Karere ka Nyarugenge batanze amahugurwa agamije gukangurira abamotari kurushaho kunoza umwuga wabo bagira uruhare mu gukumira ibyaha. Inkuru irambuye

Kinyarwanda
English










