Bugesera: Polisi yahuguye abagize CPCs ku ruhare rwabo ku mutekano w'igihugu
Abagize komite z'abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare mu cyumba cy'inama cy'umurenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera bahaherewe amahugurwa na Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'ubuyobozi bw'umurenge, bibukijwe uruhare rwabo ku mutekano w'igihugu wo nshingiro ry'iterambere. Inkuru irambuye
Urubyiruko rw’Abagide n’Abasikuti bari muri gahunda ya Gerayo Amahoro
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi bo mu muryango w’abagide(Guides) n’abasikuti (Scouts) bo mu Rwanda bari kumwe n’urubyiruko rwo muri iyo miryango baturutse mu bihugu umunani(8) byo ku mugabane w’Afrika bari mu Rwanda kuva tariki ya 15 Gashyantare aho bari mu cyumweru kizarangira tariki ya 22 Gashyantare, icyumweru cyahariwe ibikorwa by’iyi miryango. Inkuru irambuye
Kamonyi: Polisi yafashe uwari utwaye inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare saa tanu z’amanywa yafashe umumotari witwa Hakizimana Alexis w’imyaka 39 atwara moto ifite ibirango RD 648 E. Yari ayihetseho umufuka urimo inyama z’inka ibiro 90. Inkuru irambuye
Kigali: Polisi ikomeje guhugura abaturage gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade) kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare yahuguye abacuruzi bakorera mu mujyi rwa gati mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge ahazwi nka downtown. Inkuru irambuye
Polisi yatangije amahugurwa yihariye ku bakozi 800 bo mu bigo byigenga bicunga umutekano
Amahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare akaba arimo kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Abakozi bagera kuri 800 bo mu bigo byigenga bicunga umutekano nibo batangiye guhugurwa ku kwakira neza ababagana, gusaka abantu n’imitwaro yabo, gusaka imodoka, gusuzuma imyirondoro y’abantu, gutahura abanyabyaha n’ibindi bitandukanye. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abizera bo mu itorero ry'abadivantiste basezeranyije Polisi ubufatanye muri gahunda ya Gerayo Amahoro
Abizera bo mu itorero ry'abadivantiste b'umunsi wa Karindwi basezeranyije ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ubufatanye mu kurwanya impanuka zo mu muhanda binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Inkuru irambuye
Police HC itangiye shampiyona ya 2020 itsinda Nyakabanda HC
Mu mukino ufungura shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’amaboko uy'umwaka wa 2020, Police Handball Club yatsinze ikipe ya Nyakabanda Handball Club ibitego 33 kuri 19. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










