Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

1.   PTS-Gishari: 39 barimo abapolisi 29 basoje amahugurwa ku kurengera ibidukikije

Abapolisi b’u Rwanda 29 bari kumwe n’abandi bakozi 10 bashinzwe kurinda za pariki z’igihugu basoje amahugurwa ajyanye no kubungabunga ibidukikije; ni amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitatu, yaberaga mu ishuri rya Polisi riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari (PTS-Gishari).  Aya mahugurwa ari muri gahunda y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda  na Polisi yo mu gihugu cy’Ubutaliyani (Carabinieri).  Ayasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gashyantare yari icyiciro cya kabiri. Inkuru irambuye

2.   Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga ku kurwanya inkongi


Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga mu baturarwanda mu kurwanya inkongi.  Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Gashyantare, ubu bukangurambaga bwabereye mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze.Inkuru irambuye

3.   Polisi igiye gutangiza amahugurwa yihariye ku bakozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano


Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yahuje abayobozi bashinzwe ibikorwa (Operation Managers) mu b’ibigo byigenga bicunga umutekano hano mu Rwanda bageraga kuri 34, ni inama yabaye kuri uyu wa 04 Gashyantare, ibera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Yari iyobowe na Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda.Inkuru irambuye

4.   Nyamasheke: Polisi ikomeje ubukangurambaga ku babyeyi bahutaza uburenganzira bw’umwana

Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abaturarwanda kubahiriza uburenganzira bw’umwana nyamara haracyagaragara ababyirengagiza nkana cyangwa no kutamenya ko ari icyaha bagakomeza guhutaza uburenganzira bw’abana.  Muri mutarama uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Karengera habonetse abana 25 basibijwe ishuri n’ababyeyi babo babikoreza imitwaro babajyana mu isoko, nanone kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gashyantare mu mirenge ya Karengera na Kagano yo mu karere ka Nyamasheke habonetse abana 23 bikorejwe imitwaro n’ababyeyi babo bajya ku isoko mu masaha bakagombye kuba bari mu ishuri. Inkuru irambuye

5.   Police FC itsinze Gasogi United isubira ku mwanya wa kabiri


Mu mukino wahuzaga ikipe ya Police FC na Gasogi United wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gashyantare warangiye Police FC itsinze Gasogi United ibitego bibiri k’ ubusa(2-0), hari mu mukino w’umunsi wa 19  wa Shamipiyona, uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Inkuru irambuye

6.   Muhanga: Polisi yibukije abaturage ingaruka ziri mu bucuzi bw'amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho bagaragarizwa ko byangiza ibidukikije, kubura ubuzima ndetse no gutesha agaciro isoko n'umurimo w'ubucukuzi bw 'amabuye y'agaciro mu Rwanda.Inkuru irambuye

7.   Amajyaruguru: Urubyiruko rw'abakorerabushake rwasabwe kuba umusemburo w'impinduka


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gashyantare mu cyumba cy'inama cya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima giherereye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze habereye inama iyobowe na Guverineri w'intara y'Amajyaruguru  Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n'umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Révérien Rugwizangoga.

Intego y'iyi nama ikaba yari ugukangurira urubyiruko rw'abakorerabushake kurushaho kuba umusemburo w'impinduka mu gukumira ibyaha baharanira guteza igihugu imbere. Inkuru irambuye