Ambasaderi wa Repubulika ya Czech mu Rwanda yagiranye ibiganiro na IGP Dan Munyuza
Abapolisi bagera kuri 40 barimo 20 baturutse muri Polisi yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo (South Sudan National Police Servise) na 20 baturutse muri Polisi y’u Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Mutarama, basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitatu ajyanye no gucunga umutekano ku bibuga by’indege. Ni amahugurwa yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.Inkuru irambuye
Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda
Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama, Ambasaderi w’igihugu cy'ubutaliyani mu Rwanda, Massimilliano Mazzanti yasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru, aho yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza.
Uru ruzinduko rukaba rushimangira imikoranire myiza isanzwe iri hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14709&cHash=82588831e1e602d110ff3b546f06fbe6Inkuru irambuye
“Umutekano u Rwanda rufite niwo soko y'iterambere n'amajyambere”, IGP Dan Munyuza
Ibi yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama ubwo uyu muyobozi mukuru wa Polisi yatangiraga uruzinduko rw'akazi asura imitwe yose ya Polisi ikorera mu gihugu, akaba yahereye mu ntara y'Iburasirazuba. Muri uru ruzinduko, IGP Dan Munyuza arahura n'imitwe itandukanye ya Polisi y'u Rwanda ikorera muri iyi ntara, ni uruzinduko rwatangiriye mu karere ka Bugesera aho yaganiriye n’abapolisi bagera kuri 200.Inkuru irambuye
DIGP Namuhoranye yasabye abapolisi gukomera k’ubunyamwuga n’ikinyabupfura
Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/Ops Felix Namuhoranye, ubwo yaganiraga n’abapolisi barenga 450 bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabasabye gukomera ku ndangagaciro basanganywe z’ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Hari mu kiganiro bagiranye ubwo yari yabasuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14713&cHash=1fdd23131c7e7338ece2b177a91fd64dInkuru irambuye
Idini ya Islam mu Rwanda yifatanyije na Polisi mu gusakaza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije na Polisi y’u Rwanda mu gukwirakwiza ubutumwa bukangurira abakoresha umuhanda kwirinda impanuka, bubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda. Ni igikorwa cyabereye mu isengesho rya ijumaa mu misigiti itandukanye hirya no hino mu gihugu.Inkuru irambuye
Kigali: Ibigo by’amashuri mpuzamahanga byiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Mutarama, mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), umujyi wa Kigali ndetse n’abayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuri abanza n'ayisumbuye mpuzamahanga (International Schools), baganira ku kibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko n'uko bafatanya kubirwanya. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14708&cHash=7b2b7fb0a35c3492403ee4067fc7f3d8Inkuru irambuye
Musanze: Polisi yafashe uwicaga inyamanswa zo muri pariki akazirya
Uwafashwe ni uwitwa Ndayambaje Innocent Militant w’imyaka 45, yafashwe arimo kubaga inyamanswa yo mu bwoko bw’isha yabaga muri Pariki ya Virunga. Yafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama afatirwa mu kagari ka Rungu mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.Inkuru irambuye
Karongi: Polisi yafashe abari batwaye amabuye y’agaciro ya magednu ibiro 840
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama, abapolisi bari mu kazi ko kurinda umutekano wo mu muhanda unyura mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi werekekeza mu karere ka Muhanga bahafatiye imodoka yo mu bwoko bwa land cruiser ifite icyapa kiyiranga RAB524N. Iyi modoka yari ipakiye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti na Koluta imifuka 12 ihwanye n’ibiro 840, aya mabuye abayafatanwe nta byangombwa byayo bari bafite. Inkuru irambuye
Gasabo: Polisi yafashe uwakoreshaga umwana nk’umukozi wo mu rugo
Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya ababuza abana uburenganzira bwabo bakabakoresha ibinyuranyije n’amategeko. Ni muri urwo rwego kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama, mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali mu kagari ka Agateko Polisi y’u Rwanda yahafatiye umuturage witwa Tuyishime Sarah ufite imyaka 28 wakoreshaga umwana ufite imyaka 13. Inkuru irambuye
Gasabo: Nyuma yo kuganirizwa na Polisi imiryango 17 yiyemeje kureka ihohotera ryaberaga mu ngo
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo hahurijwe imiryango 17 yabanaga mu makimbirane. Bose hamwe bageraga kuri 34, ni ukuvuga umugore n’umugabo maze baganirizwa ku ihohoterwa icyo aricyo n’ingaruka zaryo. Banasabwe kurireka no kurirwanya kuko ridindiza iterambere ryabo rimwe na rimwe rikaba ryanatuma umwe yica mugenzi we byose kandi bikagira ingaruka ku bana babyaye. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










