Abayobozi b’ibigo byigisha gutwara ibinyabiziga baremeranya na Polisi ko integanyanyigisho yavugururwa
Abayobozi b’ibigo by’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga baravuga ko integanyanyigisho bakoreshaga yavugururwa ikongerwamo amasomo ajyanye na gahunda ya Gerayo Amahoro. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14598&cHash=c410df928d6cc50f43e3f4a2b1525b98Inkuru irambuye
Polisi irakangurira abantu kwitondera ababoherereza ubutumwa bugaragara nk’uburiho amafaranga
Kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Mutarama 2020 mu karere ka Ngoma mu murenge wa Mugesera hagaragaye ubwambuzi bushukana aho umuturage witwa Musabyimana Julienne ufite imyaka 32 yatabaje Polisi y’u Rwanda nyuma y’aho abantu bashatse kumwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 31(31,000Frw). Inkuru irambuye
Gasabo: Polisi yafashe uwiyise umupolisi yambura ibyangombwa umumotari
Tumayine Vital w’imyaka 30 akurikiranweho icyaha cyo kwiyita umupolisi akambura umumotari witwa Nsanzabaganwa François w’imyaka 36 ibyangombwa bya moto ye akamutegeka ko amuheka bakajya kuyifungira ku Kacyiru. Ibi byabereye mu kagari ka Busanza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro mu masaha ya kumanywa tariki ya 06 Mutarama 2020. Inkuru irambuye
Musanze: Umuturage yafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 4,300 yacuruzaga
Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu rugo rw’umukecuru witwa Mukakimenyi Donatha ufite imyaka 88 Polisi yahasanze udupfunyika tw’urumogi 4,340 we n’umuhungu we witwa Hategekimana Jean de Dieu w’imyaka 35 bacuruzaga mu baturage. Uyu mukecuru yafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Mutarama 2020, afatirwa mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi mu kagari ka Kivumu. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14591&cHash=2148af6f08755d71e7bda6f410138f6eInkuru irambuye
Rwamagana: Babiri bafatiwe mu bikorwa by’ubujura buciye icyuho
Rutazihana Fred w’imyaka 26 na Hategekimana Theoneste w’imyaka 22 nibo bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubujura mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro rya tariki ya 08 Mutarama, ubwo bariya basore bafatanwaga ibikoresho byo mu nzu bari bamaze kwiba mu nzu ya Mukundirehe Colette banyuze mu idirishya. Inkuru irambuye
Ngororero: Polisi yafashe uwakoreshaga umwana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba yafashe umugabo witwa Twabugabo Jean Damascene ufite imyaka 37. Uyu mugabo yafashwe akoresha umwana ufite imyaka 11, akaba yaramukoreshaga mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta na Gasegereti. Inkuru irambuye
Kigali: Abaturage bafashije Polisi gufata abantu babakaga ruswa
Uwitwa Mugabo Theoneste ufite imyaka 42 usanzwe ari umunyerondo ushinzwe isuku mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge yafashwe arimo kwaka umuturage ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10(10,000frw). Ni mugihe uwitwa Musonera Jean Bosco wo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera yafashwe arimo kwakira ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25(25,000frw). Inkuru irambuye
Polisi n’amwe mu matorero y’ivugabutumwa mu Rwanda bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
Amatorero ya gikirisito akorana n’umuryango wa Compassion International ariyo ADEPR na EAR ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n'inzego z'ibanze kuva tariki ya 09 Mutarama 2020 batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no mu muryango nyarwanda. Ni ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Kurwanyanya ibiyobyabwe mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda”. https://police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14614&cHash=71e65a2e64ecd195084704ea3a9c7b0cInkuru irambuye
Gasabo: kamwe mutubari tuhakorera kahagaritswe kubera urusaku rukabije
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano zo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare baraye bahagaritse akabari kitwa Whatsapp, k’uwitwa Ndahiro James. Aka kabari kahagaritswe biturutse ku rusaku rukabije kari kamaze iminsi gateza mu baturage. Bimwe mu bikoresho ndangururamajwi byifashishwaga mu guteza urusaku bikaba byashyikirijwe ubuyobozi bw’umurenge. https://police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14613&cHash=953d249777727743750f2c048733b862Inkuru irambuye
Kicukiro: Polisi yafashe abantu bategaga abaturage bakabambura
Abafashwe ni uwitwa Itangishaka Vital ufite imyaka 24 wo mu kagari ka Gako mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, yafashwe tariki ya 10 Mutarama 2020 afatirwa mu murenge wa Masaka. Undi ni Musabirema Cyprien ufite imyaka 29 wo mu kagari ka Karambo mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, uyu yafashwe tariki 09 Mutarama, afatirwa ahitwa Rwandex. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










