[AMAFOTO]: Umwaka wa 2019 waranzwe n'umutekano mwiza impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku gipimo cya 17%
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 03 Mutarama 2020 mu kiganiro Polisi y'u Rwanda yagiranye n'abanyamakuru bari bahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu gihugu. Ni ikiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, cyari kiyobowe n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ari kumwe n'umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji. Inkuru irambuye
Amakuru y’ingenzi yaranze ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2019
Uyu mwaka wa 2019 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye muri Polisi y’u Rwanda byose byibanze ku kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo,ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira ibyaha, gufasha abaturage kugira imibereho myiza n’iterambere, gutanga serivisi nziza, kubaka ibikorwa remezo no kongerera ubushobozi abapolisi binyuze mu mahugurwa, imibanire myiza na Polisi zo mu bindi bihugu n’ibindi bitandukanye. Inkuru irambuye
“Nk’ibisanzwe twiteguye gufasha abanyeshuri gusubira ku mashuri ariko ababyeyi n’abashoferi hari ibyo tubasaba”, CP Mujiji
Mu gihe abanyeshuri barimo gusoza ibiruhuko birebire Polisi y’u Rwanda yibukije ababyeyi guhwitura abana bakava mu rugo hakiri kare kandi bambaye umwambaro w’ishuri kugira ngo bashobore koroherezwa mu ngendo zabo basubira ku mashuri bigaho. Ibigo bitwara abagenzi nabyo birasabwa korohereza aba banyeshuri bakagera ku mashuri amahoro, abashoferi bakirinda kurenza umubare w’abagenzi bagenewe ikinyabiziga ndetse basabwa kwirinda umuvuduko batanguranwa abagenzi. Inkuru irambuye
Polisi iraburira abaturage kwitandukanya na ruswa
Ni nyuma y'aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2020 Polisi y'u Rwanda ifashe umusore witwa Ndacyayisenga Olivier agerageza guha umupolisi ruswa ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 30 (30,000frw). Uyu musore yafatiwe mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda, yatangaga iyo ruswa kugira ngo umupolisi amufashe kurekura moto ye yari yafatiwe mu makosa.Inkuru irambuye
Dukurikije inama tugirwa byatugabanyiriza ibyago byo gukubitwa n’inkuba
Abahanga mu by’ubumenyi(Science) bavuga ko Inkuba ari uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere maze ikubitana ryazo rigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi, aribyo twumva cyangwa tubona bikubita cyane bisakuza birimo n’imirabyo. Ibi byose nibyo bikomeretsa cyangwa bikica umuntu cyangwa ikinyabuzima bihuye nacyo. Inkuru irambuye
Gasabo: Polisi yerekanye abagabo batatu biyitaga abapolisi bakambura abaturage
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagabo batatu bafashwe na Polisi bakaga abaturage amafaranga babizeza ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga (permit). Abo bagabo ni Ndagijimana Daniel wiyitaga umupolisi ufite ipeti rya Chief Inspector of Police(CIP), akoresheje izina rya CIP Babu Yves usanzwe ari umupolisi muri Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, undi ni Ngirimana Christian na Ndagijimana Mussa. Inkuru irambuye
Gatsibo: Imodoka yafatiwemo amasashi arenga ibihumbi 45
Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza, Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore yafashe abasore babiri batwaye imodoka ntoya itwara abagenzi (Taxi Voiture) RAA 024 I, bari bapakiye amasashi mu buryo bwa magendu ibihumbi 45,200 ahwanye n’amapaki 226. Abafashwe ni uwitwa Kamutima David w’imyaka 29 ari kumwe na Manirakiza Jean Bosco w’imyaka 16. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











