Rubavu: Abantu 74 bafashwe bakora siporo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri bafashe urubyiruko 74 barimo gukorera siporo mu muhanda. Urwo rubyiruko nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda COVID-19 bari bubahirije, bamwe barimo gukina umupira w’amaguru, abandi barimo gukora imyitozo ngororamubiri bakoranaho. Bafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Nengo, bari mu muhanda uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Inkuru irambuye
Nyagatare: Polisi yafashe litiro 92 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga
Mu bikorwa bya Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Kiyombe kuri iki cyumweru tariki ya 13 Nzeri yatesheje abantu litiro 87 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga barimo kuyinjiza mu Rwanda. Aba kandi bari banafite ibibabi ibuhumbi 28 by’itabi ry’igikamba. Tariki ya 14 Nzeri undi muturage wo mu murenge wa Rwempasha witwa Maherezo Eric w’imyaka 23 nawe yafatanwe litiro 5 za Kanyanga.Inkuru irambuye
Rubavu: Umuturage yafatanwe inoti 37 z’amadolari y’amiganano
Ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nzeri yafashe Muhawenimana Claire w’imyaka 26, yafatanwe inoti z’ijana 37 z’amadorali y’Amerika y’amahimbano. Inkuru irambuye
Rusizi: Batandatu bakurikiranweho kugurisha imifuka ya sima yubakishwaga amashuri
Tariki ya 15 Nzeri Polisi ikorera mu karere ka Rusizi yafashe abantu batandatu barimo uwitwa Buregeya Theotime w’imyaka 40 akaba ari n’ umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Muramba (GS Muramba). Bakurikiranyweho kugurisha imifuka 10 ya sima yari igenewe kongera ibyumba by’amashuri muri ririya shuri. Inkuru irambuye
Nyagatare: 27 bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 banywa inzoga z'inkorano
Ku mugoroba wa tariki ya 15 Nzeri nibwo Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Katabagemo mu kagari ka Rugoma yasanze abantu 27 bicaye mu kabari banywa inzoga z'inkorano. Nubwo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakanywa inzoga bitemewe, aba bantu barimo kunywa inzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina rya Cungumuntu.Inkuru irambuye
Nyagatare: Umusore yafashwe yinjiza mu Rwanda umufuka wuzuyemo amasashe
Mu ijoro rya tariki ya 17 rishyira tariki ya 18 inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare zafashe uwitwa Mugisha Juma w’imyaka 20, yafashwe afite umufuka wuzuyemo amasashe ibihumbi bibiri aje kuyacuruza mu Rwanda. Yafatiwe mu nzira zitemewe zo mu kagari ka Gataba mu mudugudu wa Rwagikunengwa mu murenge wa Kiyombe. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










