Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

COVID-19: Polisi yongeye gukangurira abantu kubahiriza amasaha y'ingendo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri ubwo umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yari  mu kiganiro kuri televiziyo y'igihugu yavuze ko hari abantu barenga ku mabwiriza kandi abenshi ni abatubahiriza amasaha mu gihe nyamara buri muntu yakagombye kuba ari iwe mu rugo ndetse hari abatambaye udupfukamunwa.Inkuru irambuye

Nyamagabe: Polisi yashyikirije abaturage imfizi yari yarabemereye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri nibwo Polisi y’u Rwanda yashyikirije imfizi y’inka abaturage bo mu karere ka Nyamagabe yari yarabemereye.  Abaturage bayishyikirijwe ni abatuye mu  mudugudu wa Sebukiniro  mu kagari ka Rugogwe mu murenge wa Uwinkingi. Abaturage bishimiye iki kimasa bavuga ko kizabafasha kubona icyororo cy’inka za kijyambere ndetse barusheho kubona umusaruro w’amata ahagije biturutse kuri icyo cyororo.Inkuru irambuye

Rusizi: Polisi yafashe itsinda ry’abantu 15 bamburaga abaturage

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri, Polisi ikorera mu karere ka Rusizi yafashe abasore 15 bakurikiranweho gushuka abaturage biyita abakozi b’ibigo by’itumanaho n’ubundi bwambuzi bushukana bakiba abaturage amafaranga. Bafatiwe mu murenge wa Nyakarenzo mu tugari twa Murambi na Kanoga.  Inkuru irambuye

COVID-19: Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare

Mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19, hagiye hashyirwaho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo.  Zimwe muri izo ngamba harimo amasaha abantu batagomba kurenza bari mu muhanda bagenda aho yavuye ku isaha ya saa tatu z’umugoroba  ashyirwa ku isaha ya saa moya kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo. Inkuru irambuye

Rulindo: Polisi yafashe uwaranguzaga urumogi mu baturage

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri  ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe  Tuyisenge Jean Baptise w’imyaka 25, wari umucuruzi uhambaye w’ urumogi.  We na bagenzi be bafatiwe mu karere ka Rulindo  mu murenge wa  Ntarabana mu kagari ka Kiyanza, umudugudu wa Kivubwe.  Abapolisi basanze iwe ahafite ububiko (Stock) y’urumogi aho yari afite udupfunyika ibihumbi 2,101 n’ibiro 20 by’urumogi rudatunganyije. Tuyisenge niwe wacuruzaga ku bandi urumogi, yari afite Moto ifite ibirango RD 336Y yifashishaga acuruza urwo rumogi. Inkuru irambuye

Polisi irasaba abagize komite z’abaturage mu kwicukingira umutekano kwirinda gukoresha imbaraga z’umurengera

Polisi y’u Rwanda irasaba  abahagarariye amatsinda ya komite zifasha abaturage mu kwicungira umutekano kwirinda gukoresha imbaraga z’umurenegra cyane cyane muri ibi bihe byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Inkuru irambuye

Nyarugenge: 25 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakora isoko ritemewe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa  Kane tariki ya 10 Nzeri Polisi ku bufatanye n’abaturage bo mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kamuhoza bafashe abantu 25 bateraniye mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 barimo kubyigana barangura imyenda ya caguwa. Inkuru irambuye

Rubavu: Umuturage yafatanwe ibiro 32 by'amabuye y'agaciro ashaka gutanga ruswa

Mu ijoro rya tariki ya 7 Nzeri ahagana saa mbiri nibwo inzego z'umutekano zikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangali zafashe Manzi Cedric w'imyaka 20. Yafatanwe ibiro 32 by'amabuye y'agaciro yo mu bwoko wa gasegereti, abonye ko yafashwe yashatse gutanga ruswa ingana n'amadorali y'Amerika 20 (20$) kugira ngo bamureke akomeze agende gusa biba iby'ubusa kuko uwo yayahaga yarayanze aramufata. Inkuru irambuye

Sibomana Patrick Papy wakiniraga Yanga yasinyiye Police FC

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri  ubuyobozi bw'ikipe ya Police FC bwasinyishije Sibomana Patrick Papy, yasinye amasezerano yo gukinira Police FC mu gihe cy'imyaka ibiri. Ubusanzwe yakiniraga ikipe ya Yanga Africans ikipe yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania. Sibomana abaye umukinnyi wa Karindwi Police FC isinyishije nk'umukinnyi mushya muri ibi bihe by'igura n'igurisha ry'abakinnyi. Inkuru irambuye