Polisi irizeza abanyarwanda umutekano usesuye muri iyi minsi mikuru isoza umwaka
Buri mpera z’umwaka haba hari iminsi mikuru ikomeye abanyarwanda, ndetse n’abatuye Isi muri rusange, bizihiza. Tariki ya 25 Ukuboza abakristo bemera Yesu/Yezu bizihiza isabukuru ye y’amavuko nk’umwana w’Imana n’umukiza, ni mugihe tariki ya mbere Mutarama uba ari umunsi wo gutangira umwaka mushya hasozwa undi. Inkuru irambuye
“Muri iyi minsi mikuru umutekano wo mu muhanda uzaba ari nta makemwa” CP Mujiji
Polisi y'u Rwanda iravuga ko nk'uko bisanzwe umutekano wo mu muhanda muri iyi minsi mikuru isoza umwaka ugomba kuzaba mwiza hirindwa ko ibyari ibyishimo byahinduka akababaro. Polisi ariko iranasaba abantu gukomeza kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y'umuhanda. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14528&cHash=b4b86c2ec7e5c9d4990382bfc6382981Inkuru irambuye
Polisi iraburira abantu kwirinda guteza urusaku rwabangamira abandi
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturarwanda muri rusange kwishimira iminsi mikuru ariko birinda kubangamira abaturanyi babo bakoresheje amajwi asakuza.Urusaku n’ikintu cyose kivuze cyane mu buryo burenze cyangwa kikavuzwa mu buryo bushobora kubangamira ituze n’umutekano by’abumva ayo majwi arenze urugero bitewe n’umwanya amaze n’ibyakoreshejwe muri ayo majwi byatumye biteza urusaku bikaba byabangamira abantu.Inkuru irambuye
Polisi yongeye kuburira abirengagiza impanuro itanga mu bihe by’imvura
Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abaturarwanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga uko bagomba kwitwara mu bihe by’imvura nyinshi kugira ngo babashe gukiza ubuzima n’imitungo byabo. Nyamara bimaze kugaragara ko uko imvura nyinshi iguye abenshi barenga ku mabwiriza aba yatanzwe, bigatuma hari bamwe bahaburira ubuzima ndetse n’imitungo ikahatikirira. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyari cyatanze umuburo ko hazagwa imvura nyinshi, ubwo iyo mvura yakomezaga kwiyongera, Polisi y’u Rwanda nayo yagiriye abantu kudakoresha imihanda imwe n’imwe mu mugi wa Kigali kuko yari itangiye kurengerwa n’amazi.Inkuru irambuye
Abafatanyabikorwa ba Polisi biyemeje gusigasira umutekano mu minsi mikuru
Ibigo byigenga mu gucunga umutekano hano mu Rwanda ni bimwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y'u Rwanda mu gucunga umutekano w'igihugu. Ibi bigo bikunze kugaragara ahantu hatandukanye haba mu bigo bya leta ndetse n'ibigo by'abikorera ku giti cyabo nk 'amahoteri, ibigo by'amashuri, ibitaro, n'ahandi hatandukanye kandi hatangirwa serivisi zikenerwa n'abantu benshi. Inkuru irambuye
Muri Burera na Rutsiro Polisi yahafatiye udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 2,300
Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Nemba, mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 Ukuboza, yasanze udupfunyika 1,912 tw'urumogi turi mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Nyiri urwo rumogi yahise acika ubu arimo gushakishwa n'inzego z'umutekano. Inkuru irambuye
Ngoma na Nyamasheke abayobozi mu nzego z’ibanze bakanguriwe ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Polisi y’u Rwanda Ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere(UNDP), kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukuboza bakomeje amahugurwa amaze igihe ahabwa abayobozi mu nzego z’ibanze n’inzego z’umutekano. Ni amahugurwa ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kuri iyi nshuro aya mahugurwa yabereye mu turere twa Nyamasheke na Ngoma. Inkuru irambuye
“Impanuka zabaye kuri Noheri nta sano zifitanye no kwishimira umunsi mukuru” CP Mujiji
Polisi y’u Rwanda yagaragaje uko umutekano wo mu muhanda wari wifashe ku munsi mukuru wa Noheri aho mu mpanuka zigera muri 15 zagaragaye mu gihugu, icumi(10) zari zoroheje zanakomerekeyemo abantu byoroheje. Impanuka imwe niyo yahitanye ubuzima bw’umuntu izindi enye zari zikomeye ndetse abantu bazikomerekaramo bikomeye, gusa izi mpanuka zabaye biturutse ku makosa asanzwe y’abashoferi ntaho zihuriye no kwishimira iminsi mikuru.Inkuru irambuye
Ngoma: Polisi yasanze abana 3 mu kabari barimo guhabwa inzoga
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza ku munsi mukuru wa Noheri nibwo abana batatu b’abahungu basanzwe mu kabari k’umucuruzi witwa Ndaruhutse Theophile barimo guhabwa inzoga. Aba bana bafite imyaka 17, Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’abayobozi mu mu nzego z’ibanze, yabasanze mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma. Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Ndaruhutse yafashwe ariwe ubwe arimo kugurisha abo bana inzoga, akaba agomba gushyikirizwa ubutabera. Inkuru irambuye

Kinyarwanda
English










