Nyanza: Hafatiwe uwarimo kugerageza gukwirakwiza urumogi mu baturage
Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 21 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yafashe uwitwa Nduwayezu Emmanuel w’imyaka 25 yizengurukije ku gihimba ibizingo by’amasashe birimo udupfunyika 700 tw’urumogi agiye kurucuruza. Ubusanzwe Nduwayezu akomoka mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe ariko yafatiwe mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gahondo. Inkuru irambuye
Huye: Polisi yafatiye mu cyuho umuturage akora amafaranga y’amiganano
Ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu mpera z’iki cyumweru dusoje Polisi ikorera mu karere ka Huye muri sitasiyo ya Rusatira mu murenge wa Kinazi yafatiye mu cyuho uwitwa Iratwumva Jean Claude w’imyaka 18 arimo gukora amafaranga y’amahimbano. Yafatanwe impapuro 380, buri rupapuro yari kurukoramo inoti ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 1000. Akaba yarateshejwe agiye gusohora amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 380.Inkuru irambuye
COVID-19: Tumwe mu tubari n’amaresitora byatangiye guhura n’ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali yakoze igikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni muri urwo rwego utubari nka Miami Family, Cincinnita Pub Limited two mu karere ka Kicukiro twarenze ku mabwiriza ducuruza inzoga bitemewe. Ni mugihe Resitora yitwa Cuppa Coffe yafatiwemo abakiriya baje gukoreramo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.Inkuru irambuye
Kigali: 21 bashyizwe mu kato nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bagakoresha ibirori
Tariki ya 25 Kanama nibwo Polisi y'u Rwanda yafashe abantu 21 muri 35 bari bateraniye mu birori bizwi cyane ku izina rya Les Samedis Sympas byari byateguwe n'umunyamideli witwa Juan Nsabiye ku bufatanye na Hotel izwi ku izina rya The Retreat iherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu Kiyovu. Muri ibi birori harimo abavanga imiziki (DJ), bafashaga ababyitabiriye gucuranga. Inkuru irambuye
Rubavu: Abagera kuri 30 bafatiwe mu bikorwa by'ubucuruzi bwa magendu
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu imaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama yafashe abantu 30 bafite imifuka 28 irimo ibicuruzwa bya magendu barimo kubyinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=15612&cHash=f0a173624034963cbfb847e8c50809faInkuru irambuye
Bugesera: Polisi yagaruje moto y'umuturage yari yaribwe
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama yafatanye moto TVS ifite ibirango RB 719P uwitwa Turatsinze Fils w'imyaka 31, iyi moto yari yarayibye muri Gicurasi ayiba uwitwa Ndikuryayo Jean Baptiste w'imyaka 52 ubusanzwe atuye mu karere ka Ruhango. Inkuru irambuye
Polisi yafashe abambutsaga imifuka irimo amavuta ahindura uruhu banyuze mu kiyaga cya Kivu
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe abacuruzi ba magendu binjiraga mu Rwanda banyuze mu kiyaga cya Kivu. Aba bacuruzi bari bafite imifuka 3 yuzuyemo amavuta yaciwe mu Rwanda kubera ko byagaragaye ko ayo mavuta iyo uyisize ahindura uruhu bikarugiraho ingaruka. Bari banafite kandi ibalo y'imyenda ya caguwa.Inkuru irambuye
Ngoma: Polisi yafashe abagurishaga ibikoresho byubakishwaga amashuri
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Gashanda mu kagari ka Giseri yafashe Niyotwizera Faustin w'imyaka 26 na Basigayabo Jean Pierre w'imyaka 28 , bari abazamu ku ishuri ribanza rya Murambi aho barindaga ibikoresho byubakishwaga ibyumba by'ayo mashuri. Bakurikiranweho kugurisha bimwe mu bikoresho birimo sima, amatafari, amazi n'imitarimba.Inkuru irambuye

Kinyarwanda
English










