COVID-19: Polisi yageneye ubutumwa abakora ingendo z’indege mu masaha y’ijoro
Hashingiwe ku myanzuro y'inama y’Abaminisitiri yabaye tariki ya 29 Nyakanga yemeje ko ingendo zo mu ndege zisubukurwa tariki ya 1 Kanama 2020. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikangurira abazajya bakora ingendo z'indege cyane cyane nyuma ya saa tatu z'ijoro ko guhera tariki ya 3 Kanama bazajya bamenyekanisha gahunda zabo z'ingendo mu ndege banyuze ku rubuga www.mc.gov.rw. Inkuru irambuye
Polisi yafatiye mu Kivu imitego 25 itujuje ubuziranenge
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi tariki ya 28 na 31 Nyakanga ryakoze igikorwa cyo kurwanya abakora ibikorwa by’uburobyi bitemewe n’amategeko ndetse n’abandi bakorera ibyaha mu Kiyaga cya Kivu. Muri icyo gikorwa Polisi yafashe imitego 25 itujuje ubuziranenge ndetse n’amato 17 akozwe mu biti yakoreshwaga mu burobyi butemewe. Inkuru irambuye
Kirehe: Babiri bafashwe binjiza amafi mu Rwanda mu buryo bwa magendu
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kanama ahagana saa mbiri z’umugoroba nibwo inzego z’umutekano zafashe Munyempundu Jean Pierre w’imyaka 33 na Habimana Gratien w’imyaka 39. Bari bafite ibiro 50 by’amafi barimo kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe (panya), bafatiwe mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mpanga akagari ka Mushongi umudugudu wa Gitoma. Inkuru irambuye
Polisi iravuga ko ikoreshwa rya mubazi kuri za moto riri mu murongo wo kurwanya COVID-19 no kubungabunga umutekano
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama ku cyicaro cy’umujyi wa Kigali habereye ikiganiro n’abanyamakuru, ni ikiganiro cyateguzaga gahunda yo gutangira kwishyura ingendo kuri za moto hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umugenzi azajya yishyura umumotari hifashishijwe mubazi. Cyari ikiganiro cyari kiyobowe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera n’umuyobozi w’urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA), Lt. Col Patrick Nyirishema. Inkuru irambuye
Bugesera: umuturage yafatanwe inoti 25 z'amafaranga y'amahimbano
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru mu kagari ka Kabukuba mu mudugudu wa Majanja yafashe Ndayisaba Emmanuel w’imyaka 39 afite inoti 25 zihwanye n'amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 125(125,000Rwf) yose ari amahimbano.Inkuru irambuye
Polisi yerekanye abantu 7 bakurikiranweho kwiba mu ngo z’abaturage
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali herekanywe abasore 7 Polisi iherutse gufatira mu bujura bwo kwiba ibikoresho mu ngo z’abaturage. Ni ibikoresho byiganjemo amataleviziyo Manini (Flat Screen), bakaba babyibaga mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali. Inkuru irambuye
Nyabihu: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe litiro 2,700 z’inzoga zitemewe
Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu karere ka Nyabihu umurenge wa Rugera mu kagari ka Nyarutembe mu mudugudu wa Kirebe Polisi yakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Ni muri urwo rwego mu nzu ya Nsabimana Protais hafatiwe litiro 2,700 z’inzoga zitemewe.Inkuru irambuye
Kayonza: Polisi yafashe uwiyitiriye urwego rw’umutekano yambura umuturage
Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara mu kagari ka Rukara mu mudugudu wa Muzizi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama yafashe uwitwa Tuyishime Yves nyuma yo kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Yayamwatse amubwira ko ari umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse ko agiye kumufungurira umuhungu we ufunze.Inkuru irambuye
COVID-19: Polisi yagaragaje urutonde rw’abandi bashoferi barenze ku mabwiriza
Polisi y’u Rwanda yasohoye urundi rutonde rw’abantu 87 barenze kumabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, amabwiriza arimo kutarenza isaha ya saa tatu bataragera aho bataha bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











