Mu gihugu hafatiwe abantu barenga 2,000 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 muri Kigali hafatirwa 92
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze beretse itangazamakuru abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Aberekanwe ni abafashwe kuva saa tatu za nijoro tariki ya 31 Nyakanga kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo tariki ya 01 Kanama. Mu gihugu hose hafatiwe abantu 2, 046 naho mu mujyi wa Kigali wafatiwe 925. Inkuru irambuye
Polisi yerekanye abashukaga abaturage babizeza kubaha impushya zo gutwara ibinyabiziga
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu biyitaga abapolisi bakambura abaturage amafaranga babizeza kuzabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga. Abafashwe ni Mberabagabo Jean Claude w’imyaka 38, Nkurunziza Emmanuel w’imyaka 37 na Munyangabe Jean Bosco w’imyaka 37. Inkuru irambuye
Musanze: Abapolisi bahuguwe ku kwirinda COVID-19
Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nyakanga abapolisi 84 bakorera mu karere ka Musanze bahawe amahugurwa y’ibanze ku kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ni amahugurwa yatanzwe n’itsinda ry’abaganga bashinzwe gutabara aho rukomeye bo mu bitaro bya Ruhengeri. Inkuru irambuye
Polisi yaburiye abarenga ku mabwiriza agenga ubukwe muri iki gihe cya COVID-19 n’abakora ibindi birori
Polisi y’u Rwanda iravuga ko mu busesenguzi igenda ikora imaze kubona ko n’ubwo mu mibyizi hari abatubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ariko iyo bigeze muri minsi isoza icyumweru (weekend) biba akarusho. Yagaragaje ko abantu bakomeje gufatwa bakoze ibirori mu ngo muri weekend harimo nk'amasabukuru y'amavuko n'ibindi kandi byitabiriwe n'abantu baturutse hiryo no hino. Inkuru irambuye
Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abasore babiri barimo kwiba mu rugo rw’umuturage
Kuri uyu wa mbere saa tanu za mu gitondo ku bufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare mu mudugudu w’Intashyo yafashe uwitwa Tuyizere Eric w’imyaka 20 na Ishimwe Manasse w’imyaka 23. Bafatiwe mu cyuho barimo kwiba ibikoresho byo mu nzu y’umunyamahanga witwa Rama Krishan. Inkuru irambuye
Rwamagana: Uwiyitaga umupolisi yafashwe arimo kwambura umuturage
Mu karere ka Rwamagana hafatiwe Nzabihimana Jean Pierre w’imyaka 33 wiyitaga umupolisi akagenda yambura abaturage amafaranga. Yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga, afatirwa mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona. Inkuru irambuye
Abarobyi barakangurirwa kwirinda ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi bwa magendu
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Nyakanga ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryakoze igikorwa cyo kurwanya abacuruzi ba magendu bifashisha ikiyaga cya Kivu bakambutsa ibicuruzwa bya magendu. Kuri uwo munsi hafashwe abarobyi batatu bakoreraga ku gice cyo mu murenge wa Nkombo, mu karere ka Rusizi, aba bakaba bakurikiranweho gufasha abacuruzi ba magendu kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa byabo.Inkuru irambuye
COVID-19: Polisi yongeye kuburira abarenga ku mabwiriza yo kutubahiriza amasaha y'urugendo
Polisi y’ Rwanda yashyize ahagaragara urundi rutonde rw’abatwara ibinyababiziga batubahiriza isaha ya saa tatu z’ijoro, isaha yashyizweho kugira ngo buri muntu abe yavuye mu nzira mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bafashwe n’abapolisi nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Leta bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza y’abapoilisi kuko iyo babwiwe kujya aho bagomba kujya babirengaho bakigira ahandi. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











