Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

SANTARAFURIKA: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro batangiye umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage

Abaturage b’Igihugu cya Repubulika ya Santarafurika batuye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Bangui batangiye guhabwa amazi meza  n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu. Ni umushinga watangiye tariki ya 14 Nyakanga 2020, biteganyijwe ko mu byumweru bitatu uzaba warangiye abaturage batangiye kuvoma ayo mazi. Inkuru irambuye

Polisi yasobanuye ibitiza umurindi COVID-19 n’uko byakwirindwa


Hashingiwe ku ingenzura Polisi y’u Rwanda imaze gukora ku cyorezo cya COVID-19 mu mezi ane ashize kigaragaye mu Rwanda, bigaragara ko hari imyitwarire imwe n’imwe ituma iki cyorezo gikomeza gukwirakwira mu gihugu ndetse kigatwara ubuzima bwa bamwe. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yongera gukangurira abantu guhindura imyitwarire bakubahiriza amabwiriza yose Leta itanga agamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.Inkuru irambuye

Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibyaha bibera mu biyaga na ba rushimusi b’amafi


Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ku bufatanye n’abagize amashyirahamwe y’abarobyi mu kiyaga cya Burera bashyize hamwe mu bikorwa byo kurwanya ba rushimusi b’amafi n’abandi bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibera mu mazi. Inkuru irambuye

COVID-19: Abaturarwanda bongeye gukangurirwa kubahiriza amabwiriza uko yakabaye

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera barashimira  abaturage uko bitwaye kuva mu Rwanda hagaragara icyorezo cya COVID-19,  ariko basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yose Leta itanga hatagize na rimwe ryirengagizwa.Inkuru irambuye

Rubavu: Polisi yafashe abinjizaga magendu mu Rwanda

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPU) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga ryafashe itsinda ry’abantu batandatu barimo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo bwa magendu. Bafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Buhaza, ibicuruzwa babikuraga mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.Inkuru irambuye
 
Iburengerazuba: Litiro zirenga 2,500 z’inzoga zitemewe zafatiwe mu bikorwa bya Polisi

 
Polisi ikorera mu turere twa Nyabihu na Rutsiro ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze muri uku kwezi kwa Nyakanga yakoze ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera hafitiwe litiro 2,375 naho mu karere ka Rutsiro umuturage afatanwa litiro 140. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=15470&cHash=15c93f9895e2ff030b21271f5a359c5aInkuru irambuye

COVID-19: Polisi hamwe n’inzego z’ibanze batangiye gufatanya kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi

 
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka avuga ko mu rwego rwo kunganira Polisi mu kurushaho kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 guhera mu nzego z’ibanze hatangiye ubufatanye bushya mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco asaba abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo gukumira COVID-19 uko yakabaye, akanaburira bamwe mu barenga ku mabwiriza bagira ngo bananize Polisi. Inkuru irambuye

Abantu 10 bafatiwe mu kiyaga cya Kivu baroba binyuranyije n'amategeko


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryakoze igikorwa cyo kurwanya ba rushimusi b'amafi ndetse n'abandi bakora ibyaha bibera mu mazi. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Rutsiro.Inkuru irambuye

Nyagatare: Polisi yafashe abibaga sima yubakishwaga ibyumba by’amashuri

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga yafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imifuka 21 ya sima yubakishwaga ibyumba by’amashuri mu murenge wa Musheri. Abafashwe ni Niyigaba Jean Bosco w’imyaka 35 na Nkusi Frank w’imyaka w’imyaka 33. Aba bajyaga kuyigurisha  ku mucuruzi witwa Mitari Eugene w’imyaka 45. Inkuru irambuye