Minisiteri y’ubuzima yasuzumye abapolisi inabahugura ku gukumira no kwirinda COVID-19
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga abakozi ba Minisiteri y’ubuzima bahuguye abapolisi bakorera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni amahugurwa yabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.Inkuru irambuye
Muri ibi bihe Polisi ntago ihugiye ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 gusa- CP Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aributsa abaturarwanda ko batagomba kwibwira ko Polisi ihugiye gusa mu bikorwa byo kurwanya Koronavirusi ikaba yaribagiwe abakora ibindi byaha. Arashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe. Inkuru irambuye
Rubavu: Polisi yafashe abinjizaga mu gihugu ibicuruzwa bya magendu
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangali mu mudugudu wa Gasutamo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu batatu barimo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu.Inkuru irambuye
Nyabihu: Polisi yafashe umwe mu bashukaga abaturage bakabambura
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga nibwo Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira yafashe uwitwa Manishimwe Innocent wari ugize itsinda ry’abantu bashukaga abaturage bakabambura amafaranga babagurisha imitungo itimukanwa.Inkuru irambuye
Nyagatare: 49 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Rwimiyaga mu mudugudu wa Gakoma Polisi yafashe abantu 49 bateraniye mu mazu basenga. 45 bari mu nzu y’umuturage witwa Mutoni Frola w’imyaka 40 naho abandi bane(4) bari kwa Mukaremera Anitha utuye mu mu murenge wa Rwimiyaga mu kagari ka Gacundezi umudugudu wa Rukundo. Inkuru irambuye
Karongi: 13 bafashwe bangiza ibidukikije
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga Polisi ikorera mu karere ka Korongi ku bufatanye n’izindi nzego bakoze igikorwa cyo gufata abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri icyo gikorwa hafatiwemo abantu 13 bafatwa barimo kuyungururira amabuye y’agaciro mu mugezi wa Mashyiga. Inkuru irambuye
Polisi yafashe abafungwa bari batorotse ubwo bavurwaga COVID-19
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe abafungwa bane bari bafunzwe by’agateganyo bakaza gutorokera aho bavurirwaga COVID-19. Batorotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu bafatwa bukeye kuwa Kane tariki ya 09 Nyakanga. Batorotse ubwo barimo kuvurwa Koronavirusi mu ishuri ryisumbuye rya ASPEK riri mu murenge wa Kibungo. Inkuru irambuye
Iburengerazuba: Abamotari 2 bafatiwe mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi
Mu bihe bitandukanye tariki ya 08 Nyakanga abapolisi bakorera mu ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Nyabihu na Rutsiro bafashe abamotari babiri batwaye abakwirakwiza ibiyobyabwenge (Urumogi). Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











