Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

Minisitiri Busingye yashimiye abapolisi bagiye mu kiruhuko abifuriza ishya n’ihirwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezerera mu cyubahiro abapolisi 261 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo  abofisiye 147. Inkuru irambuye

Abaturarwanda barahamya ko gahunda ya NtabeAriNjye ari umwe mu miti yo kurandura COVID-19

Kuva icyorezo cya Koronavirusi cyatangira kugaragara mu Rwanda muri Werurwe Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba n’amabwiriza bigamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo mu baturarwanda. Inkuru irambuye

Kwibohora 26: Urugendo rwo kwibohora kuri Polisi y’u Rwanda

Buri mwaka tariki ya 04 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora. Ni umunsi aho abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku isi yose bahura bagasubiza amaso inyuma mu 1994 ubwo hahagarikwaga  Jenoside yakorewe abatutsi bakishimira impinduka zimaze kugerwaho. Inkuru irambuye

Polisi irakangurira abaturarwanda kwisuzumisha COVID-19

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwitabira igikorwa kirimo kuba cyo gusuzuma abantu icyorezo cya COVID-19. Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga, kikaba kirimo kubera mu bice bitandukanye bw’umujyi wa Kigali. Abanyarwanda barasabwa kubyitabira kandi bakumva ko ari inshingano zabo kumenya uko bahagaze. Inkuru irambuye

Rusizi: Polisi yagaruje Moto yari yibwe umuturage

Polisi ikorera mu karere ka Rusizi  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 yafashe uwitwa Ngabonziza Daniel w’imyaka 29, yafashwe nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa AG100 ifite ibirango RC129C ya Habineza Zabron. Inkuru  irambuye

Kigali: Polisi yerekanye abakoraga ubucuruzi bwa magendu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga abantu bane nibo beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu banyuze mu nzira zitemewe. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali i Remera.  Inkuru irambuye

Kigali: Batanu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali i Remera Polisi yeretse itangazamakuru abantu baherutse kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 banasuzugura abapolisi. Inkuru irambuye

Rubavu: Abamotari bibukijwe kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Rubavu bakanguriwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse bakajya babikangurira abagenzi batwara. Ibi babiganirijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga ari nawo munsi akarere ka Rubavu kagombaga kuva muri gahunda ya Guma mu rugo bari barimo kuva tariki ya 02 Kamena.Inkuru irambuye

Rutsiro: Polisi yongeye kuburira abaturage bajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena ahagana Saa tanu z’amanywa abantu 4 bitabye Imana abandi 3 barakomereka. Ni nyuma y’aho bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyijwe n’amategeko, bacukuraga mu Kirombe cy’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti kiri mu karere ka Rutsiro mu  murenge wa Mukura mu kagari ka Kagano mu mudugudu wa Kazizi. Inkuru irambuye

Nyabihu: Polisi yafashe ababyeyi baherutse gutwika umwana wabo intoki

Polisi irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kwirinda guha abana ibihano by’indengakamere byiganjemo ibibabaza umubiri. Ni nyuma y’aho tariki ya 29 Kamena mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa hagaragaye ababyeyi batwitse intoki umwana wabo w’imfura  bamuhora ko yafashe amafaranga akajya kuyagura amandazi. Inkuru irambuye

Police FC yaguze undi mukinnyi imukuye muri Mukura VS

Mu gihe mu Rwanda amakipe  y’umupira w’amaguru ari mu gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi, ikipe ya Police FC nayo ntiyasigaye kuko kugeza ubu imaze kugura abakinnyi bagera muri batanu. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena ubuyobozi bwa Police FC bwasinyishije umukinnyi witwa Evode Ntwari wakiniraga ikipe ya Mukura VS. Yasinye amasezerano yo kuzakinira Police FC mu gihe cy’imyaka ibiri. Inkuru irambuye

Iburasirazuba: Polisi irakangurira abaturage kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kamena Polisi ikorera mu ntara y’Iburasirazuba yakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe zikomeje kugaragara muri tumwe mu turere two muri iyi ntara. Muri iki gikorwa mu karere ka Nyagatare na Ngoma hafatiwe litiro zigera kuri 700 z’inzoga zitemewe, inzoga izwi ku izina rya Magwingi. Inkuru irambuye