Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yazamuye mu ntera abapolisi mu byiciro bitandukanye

Kuri uyu wa 26 Kamena 2020 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yazamuye mu ntera abapolisi 2282 abandi 261 bajya mu kiruhuko cy'iza bukuru. Inkuru irambuye

"NtabeAriNjye" ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire mu gukumira Koronavirusi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco  Kabera aravuga ko kurwanya icyorezo cya COVID-19 bikwiye kuva mu nshingano rusange ahubwo bikaba iby’umuntu ku giti cye. Ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bufite intero igira iti “NtabeAriNjye” ukwirakwiza Koronavirusi mu bandi. Inkuru irambuye

COVID-19: Abarenga 20 bafashwe bateraniye mu masengesho

Abantu 23 nibo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu karere ka Nyanza kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kamena ubwo bari bateraniye mu nzu basenga. Inkuru irambuye

Kigali: Polisi irasaba abari mu midugudu yashyizwe muri guma mu rugo kubahiriza amabwiriza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena nibwo hasohotse itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu rigaragaza imidugudu 6 yo mu mirenge ya Kigarama, Gikondo na Kigali ko iyo midugudu ishyizwe muri gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=15348&cHash=0e6e82d9228e5e089af62c0d3c51add0Inkuru irambuye  

Huye: Polisi yafashe bamwe mu bari bagize itsinda ry’abacuruzaga urumogi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena ishami rya Polisi y’u Rwanda rirwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abagabo bane bakuraga urumogi mu gihugu cy’u Burundi bakaza kurucuruza mu Rwanda. Bafatanwe ibiro 10 by’urumogi, bafatirwa mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba mu kagari ka Gitwa mu mudugudu wa Rebero. Inkuru irambuye

Amajyepfo: Urubyiruko rw’abakorerabushake bakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19

Abagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Huye na Kamonyi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena bakoze ubukangurambaga bugamije  kwigisha abaturage uko bakomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.  Inkuru irambuye

Nyaruguru: Hafatiwe magendu ibiro birenga 360 by’amabuye y’agaciro

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena nibwo Polisi ikorera mu karere ka Nyaruguru yafashe abagabo babiri bafite magendu ibiro 363 by’amabuye y’agaciro. Abo ni Bizimana Celestin w’imyaka 32 na Bagayuwitunze w’imyaka 64. Inkuru irambuye

Rubavu: Polisi yagaruje Moto yari yibwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena nibwo Polisi yafashe Munyaneza Fabien Alijuni w’imyaka 32, uyu yafatanwe moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RE 874H yari imaze kwibwa umumotari witwa Imanizabayo Etienne w’imyaka 34. Byabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gishonga. Inkuru irambuye

Kigali: Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gukangurira abaturage kwirinda COVID-19

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage kwirinda no gukumira ikwirakwira rya Koronavirusi, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abayobozi  mu nzego z’ibanze mu karere ka Gasabo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena banyuze mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gasabo bakangura abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Inkuru irambuye