Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

PTS-Gishari: Abapolisi barenga 1300 basoje amasomo y’ibanze abinjiza mu kazi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana ahaherereye ishuri rya Polisi ritanga amahugurwa ku bapolisi (PTS-Gishari), hasorejwe amasomo y'ibanze ahabwa abapolisi bashya bato binjiye mu kazi. Bayasoje ari abapolisi 1354, abakobwa bari 218, bari bamaze ameze 11 bahugurwa kikaba  ari  ikiciro cya 16.Inkuru irambuye

Polisi yerekanye abantu 10 binjizaga caguwa mu gihugu mu buryo bwa magendu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu icumi bari bagize itsinda ry’uruhererekane rw’ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu. Ni ubucuruzi bakoraga binyuze mu muyoboro mugari wo guhanahana amakuru, buri umwe akaba afite inshingano ze.  Inkuru irambuye

COVID-19: Polisi irasaba abantu gukomeza gukurikiza amabwiriza

Polisi y'u Rwanda irasaba abaturarwanda kutarenga ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi n'ubwo hari imwe mu mihango yemewe gukorwa.  Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi yiteguye kugenzura ko imyanzuro y'inama y'abaminisitiri yubahirizwa ndetse n'amabwiriza ya Minisiteri y'ubutegetsi bw 'igihugu, ndetse n'ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB). Inkuru irambuye  

COVID-19: Polisi irasaba abantu gukomeza gukurikiza amabwiriza

Polisi y'u Rwanda irasaba abaturarwanda kutarenga ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi n'ubwo hari imwe mu mihango yemewe gukorwa. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi yiteguye kugenzura ko imyanzuro y'inama y'abaminisitiri yubahirizwa ndetse n'amabwiriza ya Minisiteri y'ubutegetsi bw 'igihugu, ndetse n'ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB). Inkuru irambuye

Polisi yerekanye abamburaga abaturage biyita abapolisi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abasore Batanu bafatatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu  bagendaga bambura abaturage biyita abapolisi. Bashukaga abantu bakabambura amafaranga bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.Inkuru irambuye

Gatsibo: Polisi yafashe uwahigaga inyamaswa

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17  Kamena nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo  mu murenge wa Rwimbogo  yafashe uwitwa  Kanyeshyamba Francois w’imyaka 43. Uyu yafatiwe mu kagari ka Rwikiniro mu mudugudu wa Rukomo, yafashwe amaze kubaga inyamanswa yo mu bwoko bw’impongo yari yishe mu ishyamba rya Gabiro.  Inkuru irambuye

Abantu 11 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali i Remera Polisi yeretse itangazamakuru abantu 11 barenze ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi.  Bamwe bafashwe barengeje isaha yo kugera mu ngo zabo n’abasuzuguye  nkana amabwiriza bahawe n’abapolisi  ndetse n’abababeshye. Inkuru irambuye

Ngororero: Polisi n’izindi nzego bahagurukiye abangiza ishyamba rya Gishwati

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero, Polisi y’u Rwanda  n’izindi nzego z’umutekano bazindukiye mu gikorwa cyo kurwanya abantu bangiza ibidukikije mu ishyamba rya Gishwati. Muri iki gikorwa hafashwe 25 bacukuraga amabuye y’agaciro muri iri shyamba mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse hafatwa  inka 13 zarimo kwangiza ibiti bitoya biri muri iri shyamba. Inkuru irambuye

Irinde kuba nyirabayazana w'icyorezo cya Koronavirusi

Muri iki gihe u Rwanda kimwe n'ibindi bihugu ku Isi rurahangana n'icyorezo cya COVID-19. Buri munyarwanda arasabwa kumva ko afite inshingano ku giti cye zo kutaba nyirabayazana w'icyorezo aho ari hose,  mu muryango we cyangwa mu bo  ahura nabo. Inkuru irambuye