“Gukomeza ubunyamwuga n’ikinyabupfura nibyo bizabafasha kurushaho gukora neza akazi mushinzwe” Minisitiri Gen. Nyamvumba
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Gen. Patrick Nyamvumba ubwo yatangizaga inama nkuru ya Polisi yahuje abayobozi ba Polisi batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu aho bakorera mu mashami yayo, yabibukije ko ubunyamwuga n'ikinyabupfura ari byo bigomba gukomeza kuranga buri mupolisi wese kugira ngo inshingano zo kurinda umutekano w'abantu n'ibyabo zikomeze kugerwaho. Ni inama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza, ibera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Inkuru irambuye
“Kugira ngo muzahagararire neza igihugu mugomba kwitanga no kwigomwa” IGP Dan Munyuza
Aya ni amwe mu magambo akubiye mu butumwa umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yagejeje ku Polisi b’u Rwanda 280 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika. Ni ubutumwa yagejeje kuri aba bapolisi mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abapolisi 280 basimburanye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya repubulika ya santarafurika
Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza abapolisi b’u Rwanda 280 barimo abagore 54 bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika. Aba bapolisi bagabanyije mu matsinda abiri, itsinda rya mbere rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Uwimana Safari, akaba ari icyiciro cya 6 kigiye muri iki gihugu. Bazakorera mu murwa mukuru wa Repubulika ya Santarafurika, Bangui, naho itsinda rya kabiri riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Antoine Munyampundu, akaba ari icyiciro cya 5. Iri tsinda rizakorera ahitwa Kaga Bandora. Inkuru irambuye
Gasabo: Polisi yafashe abasore babiri baherutse kwiba moto y'umumotari
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza, Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo yafashe uwitwa Sindikubwabo Emmanuel ufite imyaka 42 na Kwizera Emmanuel ufite imyaka 20. Bafatanwe moto ifite ibiyiranga R D 833 D. Inkuru irambuye
Twizihize iminsi mikuru twirinda impanuka zo mu muhanda
Turi mu kwezi kurangwa n’iminsi mikuru ikomeye aho tariki ya mbere Mutarama abantu baba bishimira ko barangije umwaka batangiye undi, ku bakiristu habamo n’umunsi bizihiza ivuka rya Yezu cyangwa Yesu (Noheli) tariki ya 25 Ukuboza. Inkuru irambuye
Huye: Urubyiruko rwakanguriwe kuba umusemburo w’umutekano wo mu muhanda no guharanira ejo heza bakiri bato
Ubu ni ubutumwa bwahawe urubyiruko rw’abanyeshuri bagera ku 180 bari bamaze igihe kingana n’ukwezi muri gahunda y’intore mu biruhuko, ubu butumwa babuhawe kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ukuboza ubwo basozaga iyi gahunda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba bari bitabiriye uyu muhango ndetse banaha ubutumwa aba banyeshuri. Inkuru irambuye
Muri Half Marathon ikipe ya Polisi yegukanye umudali wa Feza iba iya kabiri
Kuri uyu wa 15 Ukuboza nibwo hari habaye irushanwa ryo kwiruka n’amaguru, aho biruka ibirometero 21, ni irushanwa rizwi ku izira rya Kigali Half Marathon. Ikipe ya Polisi y’u Rwanda Police Athletic Club yabaye iya kabiri ndetse umukinnyi wayo witwa PC Mutabazi Emmanuel abasha kwitwara neza ahembwa umudali wa kabiri wa Feza. Uyu musore akaba yarakoresheje igihe kingana n’isaha imwe n'iminota 4 mu kwiruka biriya birometero 21, uwambere amurusha amasegonda make. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











