Kwirinda COVID-19 birakomeje nubwo hari ibyorohejwe mu mabwiriza mashya - CP Kabera
Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abamanisitiri yatangajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi hagaragaramo bimwe mu byorohejwe mu rwego rwo gukomeza guhangana na Koronavirusi. Muri ibyo byemezo bishya harimo kuzamura amasaha yo kuba buri muntu yageze mu rugo saa tatu z’umugoroba mu gihe byari saa mbiri, gusezerana imbere y’amategeko hemerewe abantu 15 mu gihe bitari byemewe kuva tariki ya 22 Werurwe. Inkuru irambuye
Kigali: Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake batangiye ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu turere tugize umujyi wa Kigali batangiye ubukangurambaga mu baturarwanda bugamije kubakangurira gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Inkuru irambuye
Nyagatare: Umuturage yafatanwe litiro 1500 z’inzoga zitemewe
Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Mimuri mu kagari ka Mimuri mu mudugudu wa Byimana yafashe uwitwa Muhawenimana Donathe w’imyaka 54. Abapolisi basanze uyu muturage afite iwe mu rugo litiro 1,500 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Kambuca. Inkuru irambuye
Ruhango: Abaturage barakangurirwa kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko
Ubu butumwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yabugejeje ku baturage nyuma y’aho tariki ya 21 Gicurasi abantu batatu bafatiwe mu kirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyafunzwe kubera ingaruka cyari kuzateza ubuzima bw’abantu ndetse n’ibidukikije. Inkuru irambuye
Huye: Abarenga 100 bamaze gufatwa bangiza ishyamba ry’Ibisi bya Huye
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye iravuga ko ikomeje ibikorwa byo kurwanya abangiza ishyamba rya Leta (Ibisi bya Huye) rikora ku karere ka Huye. Mu gihe cy’ibyumweru bitatu abantu barenga 100 bamaze gufatwa bangiza iri shyamba. Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi Polisi yafashe uwitwa Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 25, yafatiwe muri iri shyamba arimo kwasa ibiti. Akomoka mu murenge wa Maraba akagari ka Kabuye mu mudugudu wa Rukeri. Inkuru irambuye
Nyagatare: Umuturage yafatanwe magendu y’amabuye y’agaciro ibiro 296
Ku makuru yatanzwe n’umuturage, ku mugoroba wa tariki ya 17 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Musheri mu rugo rwa Nimuragire Wellars w’imyaka 56 hafatiwe amabuye y’agaciro angana n’ibiro 296 yo bu bwoko bwa Gasegereti. Inkuru irambuye
Bugesera: Babiri bafatiwe mu cyuho biba ibitabo mu kigo cy’ishuri
Ku bufatanye n’abaturage, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi ahagana saa yine za mugitondo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yafashe uwitwa Byukusenge Janviere w’imyaka 25 na Ndayishimiye Albert w’imyaka 20. Bafashwe barimo kwiba ibitabo mu ishuri ribanza (Gaseke Primary School), bafashwe bamaze kwiba ibitabo 31. Iri shuri riherereye mu murenge wa Rilima mu kagari ka Ntarama mu mudugudu wa Gaseke.Inkuru irambuye
Rubavu: Hafatiwe ibiro 70 by’urumogi rwari rugiye gucuruzwa hirya no hino mu gihugu
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gisiza yafashe uwitwa Tuyisenge Paulin w’imyaka 20, yafatanwe ibiro 70 by’urumogi. Yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi aruvanye mu gihugu cy’abaturanyi. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











