Polisi irakangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza mashya yo kurwanya Koronavirusi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Polisi (CP) John Bosco Kabera ageza ubutumwa ku baturarwanda muri rusange ibikubiye mu mabwiriza mashya yo kurwanya Koronavirusi. Yagaragaje ingendo abantu bemerewe gukora ndetse n’amasaha bagomba gukorera izo ngendo ndetse n’ibyo bagomba kubahiriza. Inkuru irambuye
Abantu barubahiriza amabwiriza mashya ariko hari abakigaragaza intege nkeya-CP Kabera
Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri, tariki ya 04 Gicurasi nibwo hatangiye kubahirizwa amabwiriza mashya ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Kuri iyo tariki nibwo bwo imirimo imwe n’imwe yari yarahagaritswe yatangiye gukora ndetse n’abantu bemerwerwa kujya muri iyo mirimo. Inkuru irambuye
Burera: Babiri bafashwe bagerageza guha ruswa inzego z’umutekano
Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 nibwo inzego z’umutekano zafashwe uwitwa Mukarwego Philomene w’imyaka 32 na Izabayo Clemence w’imyaka 22 bafatiwe mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika mu kagari ka Nyagahinga barimo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu. Bamaze kufatwa nibwo bashatse gutanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30. Inkuru irambuye
Polisi yagaragaje abantu bafashwe bari mu ngendo zambukiranya intara
Abafashwe bakaba bavaga mu ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse no mu mujyi wa Kigali, bafatiwe mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge berekeza mu turere two mu ntara y’Amajyaruguru. Bafatiwe mu modoka ebyiri z’imwe mu masosiyete atwara abagenzi mu buryo bwa rusange (Coaster) ikorera mu mujyi wa Kigali (Nyabugogo-Kanyinya). Inkuru irambuye
Kayonza: Polisi iraburira abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko
Kuwa 06 Gicurasi nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu yafashe abasore batandatu. Aba basore bafatiwe mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Sosiyete ifite ibyangombwa byo kuyacukura muri ako karere. Inkuru irambuye
Kayonza: 21 bafatiwe mu bikorwa by’uburobyi binyuranyije n’amategeko
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara mu bihe bitandukanye tariki ya 4 Gicurasi na tariki ya 05 yafashe abarobyi 21 barobaga amafi mu kiyaga cya Muhazi. Aba barobaga batabifitiye uburenganzira ndetse banarobaga amafi matoya bakoresheje imitego yo mu bwoko bwa kaningini. Inkuru irambuye
Kicukiro: Polisi yagaruje mudasobwa 14 zari zibwe mu kigo cy’ishuri
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 03 Gicurasi yafashe abantu batanu bakurikiranyweho kwiba mudasobwa 15 mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama (Kagarama secondary School) gusa habonetse mudasobwa 14. Iri shuri riherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama mu kagari ka Rukatsa mu mudugudu wa Mpingayanyanza. Inkuru irambuye
Ngoma: Hafashwe uwashukaga abaturage akabambura
Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Murama mu kagari ka Rurenge yafashe Rwagasore Steven w’imyaka 35. Yafashwe tariki ya 04 Gicurasi nyuma yo gushuka umuturage akamwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana akaba yari yaramwijeje ko azayatubura akamuha ibihumbi 200. Inkuru irambuye
Nyamagabe: Polisi yafashe umwe mu bahigaga inyamanswa muri Nyungwe
Ku bufatanye n’abashinzwe kurinda Pariki ya Nyungwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Riberakurora Samson ufite imyaka 30. Yafatanwe inyamanswa ebyiri zo mu bwoko bw’ifumberi, yari amaze kuzica we na mugenzi we ariko we akaba yarashoboye gucika akaba akirimo gushakishwa. Bafatiwe mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi mu kagari ka Kagano mu mudugudu wa Kintobo. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











