[AMAFOTO]: Polisi yatangiye gukoresha indege zitagira abapilote ikangurira abantu kwirinda icyorezo cya Koronavirusi
Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturarwanda kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, Polisi y'u Rwanda yatangiye gukoresha indege ntoya zidafite abapilote. Izi ndege ziragenda zitambutsa ubutumwa mu baturage bubakangurira kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.Inkuru irambuye
Polisi yerekanye abatwaraga ibicuruzwa bitemewe bakoresheje icyangombwa kibemerera gutambuka
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata, ku kicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali, Karegeya Jean Bosco w’imyaka 34 na Ndahimana Emmanuel ufite imyaka 30 beretswe itangazamakuru. Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babafatiye mu mujyi wa Kigali batwaye inzoga z’amoko atandukanye, bari bazivanye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bazijyanye ahitwa mu Nzove muri aka karere. Inkuru irambuye
COVID-19: Polisi iraburira abantu kwirinda abambuzi bashukana
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kuba maso bakitondera abantu barimo gukoresha amayeri atandukanye bagamije kubambura imitungo yabo muri ibi bihe turimo byo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi. Inkuru irambuye
Kicukiro: Polisi yagaruye umwana w’imyaka itandatu wari wibwe
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka mu kagari ka Gako yashoboye kugarura umwana w’imyaka itandatu wari wibwe na Twizeyimana Jean Baptiste w’imyaka 30 afatanyije na Umuhoza Cyuzuzo Ange w’imyaka 26. Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata ahagana saa mbiri z’umugoroba. Inkuru irambuye
Burera: Hamenwe Litiro zirenga 1000 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndatse n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata bakoze igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga ndetse n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda. Inkuru irambuye
Ruhango: Polisi yafashe uwatangaga ruswa kugira ngo bamufungurire umuntu
Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi mu kagari ka Bulima kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata yafashe uwitwa Bizimungu Theogene w'imyaka 34 atanga ruswa ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20 (20,000Rwf). Yayahaga umukozi wo mu rwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo arekure uwitwa Muhoza Elisa ukekwaho icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











