Abapolisi b'u Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mata abapolisi b'u Rwanda aho bari mu mahanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanyije n'abandi banyarwanda n'abanyamahanga kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Inkuru irambuye
Polisi irizeza umutekano usesuye abaturarwanda muri ibi bihe byo kwibuka
Kuva tariki ya 07 Mata abaturarwanda, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Isi yose muri rusange baratangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye muri ibi bihe byo kwibuka. Inkuru irambuye
Nyarugenge: Polisi y'u Rwanda yafashe umushumba w'itorero nyuma yo kubeshya abapolisi
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 05 Mata nibwo uwitwa Mukabadege Liliane, umushumba w’itorero umusozi w’ibyiringiriro, itorero rikorera mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge yahagaritswe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda atwaye imodoka idafite icyangombwa kiyemerera gukora ingendo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus. Inkuru irambuye
Kicukiro: Polisi yafatiye mu cyuho uwari ugiye guha ruswa umupolisi
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri iki cyumweru tariki ya 05 Mata 2020 yafashe umushoferi witwa Gasisi Kalim arimo guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 umupolisi ukora muri iri shami rya Polisi.Inkuru irambuye
Gasabo: Polisi yafashe udupfunyika tw’urumogi turenga 1,900
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Mata 2020 mu masaha atandukanye mu karere ka Gasabo abantu 05 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge bafatanwa udupfunyika tw’urumogi 1997. Mu murenge wa Jali mu kagari ka Agateko hafatiwe uwitwa Ntawuyirushintege Jean Paul w’imyaka 29 yafatanwe udupfunyika 51, mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu hafatiwe Tuyishimire Hassine w’imyaka 33 na Ishimwe Louange w’imyaka 19 bombi bafatanwe udupfunyika 401 naho mu murenge wa Jali mu kagari ka Muko hafatiwe Kanyamashyaka Theophile w’imyaka 25 na Niyongira Innocent w’imyaka 22 bakaba barafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1545.Inkuru irambuye
Polisi yafashe litiro ibihumbi 2,900 z’inzoga zitujuje ubuziranenge
Tariki ya 07 Mata na tariki ya 08 Mata 2020 Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Kayonza na Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba no mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe mu ntara y’Iburengerazuba hafatiwe inzoga zitujuje ubuziranenge zingana na litiro ibihumbi 2,900. Inkuru irambuye
Bugesera: Babiri bafashwe biyitirira inzego z’umutekano banaka ruswa
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru tariki ya 09 Mata 2020 saa yine za mugitondo yafashe uwitwa Bwokobwimana Gad w’imyaka 30 na Karasira Egide w’imyaka 38, bahamagaye umuturage bamubwira ko ari abapolisi n’abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB). Umuturage bamusabye amafaranga y’u Rwanda 50,000Rwf kugira ngo bamufungurire umugabo ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Juru.Inkuru irambuye
COVID-19: Hari abantu barimo kubahiriza amabwiriza n’abandi bagifite imyumvire mike- CP Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagaragaje ko hari bamwe mu banyarwanda barimo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi hakaba n’abandi bagikomeje kugaragaza imyumvire mike n’intege nkeya bakarenga ku mabwiriza. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











