Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

COVID-19: Polisi iraburira abaturarwanda kwitondera ababashuka muri ibi bihe

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturarwanda kuba maso bakitondera abantu bashobora kwitwaza ibihe turimo bakabashuka bababwira ko bafite ubushobozi n’ububasha byo kubaterera imiti mu mazu, imiti bavuga yica virusi ya Korona (Coronavirus). Inkuru irambuye

Burera: Abaturage barakangurirwa gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera irashimira abaturage bo muri aka karere k’uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe abaturage hamwe na Polisi n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu Batatu bari bafite litiro 42 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.Inkuru irambuye

Nyarugenge: Umuturage yafashwe acukura insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali, kuwa 17 Werurwe yafashe Mbarushayezu Celestin w’imyaka 37 arimo gucukura insinga z’amashanyarazi ziri mu butaka zitanga umuriro mu baturage batuye muri uwo murenge. Inkuru irambuye

Burera: Polisi yafashe abinjizaga mu gihugu amasashe mu buryo bwa magendu

 Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe abantu Batatu binjizaga mu gihugu ibilo 20 by’amasashe, abafashwe ni Muhawenimana Esther w’imyaka 31, Niyonsaba Yvonne w’imyaka 29 na Bikorimana Emmanuel w’imyaka 18. Aba bose bafashwe tariki ya 16 Werurwe bafatirwa mu kagari ka Kayenzi, umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera. Inkuru irambuye 

Gasabo: Polisi yafashe litiro zirenga ibihumbi bitandatu z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali mu kagari ka Agateko ku bufatanye n’abaturage tariki ya 15 na 16 Werurwe yafashe litiro ibihumbi 6600 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Kambuca, zafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa  Habumugisha Jean Baptiste w’imyaka 31.  Inkuru irambuye

Gasabo na Rubavu Polisi yafashe abakwirakwizaga urumogi mu baturage

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), kuwa 18 Werurwe mu kagari ka Gasagara mu murenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo bahafatiye itsinda ry’abantu bane bakwirakwizaga urumogi, bafatanwe ibiro icumi. Ni mugihe kuri uwo munsi mu karere ka Rubavu hafatiwe undi muntu umwe afite udupfunyika tw’urumogi 303. Inkuru irambuye  

Nyarugenge: Bane bacuruza inyama mu buryo butemewe bafashwe

Kuwa kane tariki ya 19 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega yafashe abantu Bane (4) b’abazunguzayi bacuruzaga inyama z’inka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazidandaza ku mifungo nk’udandaza inyanya. Inkuru irambuye