Polisi y’u Rwanda n’iya Turukiya bashimangiye amasezerano y’imikoranire
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, sitasiyo ya Muhima, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare yafashe uwitwa Bugingo Martin w’imyaka 44, Kalimunda Gustave w’imyaka 36 na Nteziryayo Athanase. Aba bose bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, bafatirwa mu kagari ka Nyabugogo no mu kagari k’Amahoro, bafatanwa litiro 460 za mazutu bacuruzaga mu buryo butemewe n’amategeko.. Inkuru irambuye
Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya inkongi ahahurira abantu benshi
Kuva tariki ya 17 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro n'ubutabazi bwihuse ryatangije ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro ahahurira abantu benshi. Tariki ya 27 Gashyantare ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana. Inkuru irambuye
Polisi yafashe magendu y’amabuye y’agaciro arenga ibiro 200
Ibiro 200 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti yafatiwe mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba naho ibiro 20 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Mangano afatirwa mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. Aya mabuye yose yafashwe tariki ya 22 Gashyantare 2020. Inkuru irambuye
Nyabihu: Abaturage bafatanwe litiro 400 z’ikinyobwa gishya kiri mu nzoga zitemewe
Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu ifatanyije n’inzego z’ibanze bakoze umukwabu mu mudugudu wa Kirebe, akagari ka Nyarutembe mu murenge wa Rugera ahakunze kuvugwa iki kinyobwa bahafatira litiro zisaga 400 zacyo. Inkuru irambuye
Nyarugenge: Batatu bafatanwe litiro zirenga 400 za mazutu bacuruzaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, sitasiyo ya Muhima, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare yafashe uwitwa Bugingo Martin w’imyaka 44, Kalimunda Gustave w’imyaka 36 na Nteziryayo Athanase. Aba bose bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, bafatirwa mu kagari ka Nyabugogo no mu kagari k’Amahoro, bafatanwa litiro 460 za mazutu bacuruzaga mu buryo butemewe n’amategeko. Inkuru irambuye
Gisagara: Polisi yafashe uwangizaga ibikorwaremezo Leta yegereje abaturage
Mu ijoro rya tariki ya 27 Gashyantare nibwo Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'abakora irondo ry'umwuga bo mu kagari ka Gakoma, Umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara bafashe uwitwa Muhizi Jean d'Amour w'imyaka 30, bamufatiye mu cyuho arimo kwangiza ibikorwa remezo by'amashanyarazi. Inkuru irambuye
Gasabo: Polisi yafashe abashukaga abaturage bababwira ko bafite imiti bisiga bakabona amafaranga
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yakoze umukwabu wo gufata Sibomana Athanase ufite imyaka 30 na Ndagijimana Francois w’imyaka 31 bafatiwe mu mudugudu wa Rwankuba, akagari k’ Agateko mu murenge wa Jali. Bafashwe nyuma y’ubwambuzi bushukana bakoreye umuryango utuye muri ako kagari bakawutwara amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi ijana (100,000 Rwf). Inkuru irambuye
Gasabo: Polisi yafashe uwiyitiriraga urwego adakorera yambura abaturage
Uwitwa Nturanyenabo Eric ufite imyaka 33 niwe wafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu kagari ka Kagugu umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare nibwo Nturanyenabo yagiye mu rugo rw’umuturage wahaye amakuru Polisi y’u Rwanda amubwira ko agomba kumuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Bitanu (5,000Rwf) ngo kuko yubatse mu buryo butemewe n’amategeko. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











