Abapolisi b’u Rwanda n’aba Sudani y’Epfo basoje amahugurwa ajyanye no gucunga umutekano ku bibuga by’indege
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abapolisi 27 barimo 13 b’u Rwanda na 14 baturutse mu gihugu cya Sudani y’Epfo basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitatu. Aya maguhurwa ajyanye no gucunga umutekano ku bibuga by’indege. Inkuru irambuye
Gukumira abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga zikabije byagabanyije impanuka binatanga akazi
Turi mu cyumweru cya 31 mu byumweru 52 Polisi yatangije bya gahunda yo kurwanya impanuka zo mu muhanda, imibare iragaragaza ko kuva ubu bukangurambaga bwatangira impanuka zagabanutse kugeza ku gipimo cya 27%. Mu ngamba zo kurwanya impanuka zo mu muhanda harimo no gukumira impanuka zituruka kuri bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga banyoye inzoga zirenze igipimo cyemewe n’amategeko aricyo 0.08 bya alukoro mu maraso. Inkuru irambuye
Rulindo: Polisi yafatanye umusore igikapu cyuzuyemo urumogi agiye kurucuruza i Kigali
Mu mpera z'iki cyumweru dusoza nibwo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe umusore witwa Muhire Landry Bonfils ufite imyaka 23 y'amavuko. Bamufatanye udupfunyika tw'urumogi ibihumbi bibiri (2,000), yafatiwe mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki mu kagari ka Nyirangarama. Inkuru irambuye
Kwita ku burere bw’umwana akiri muto niyo ntwaro mu kurwanya inda ziterwa abangavu
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 na 2015 ku kwiyongera kw’abanyarwanda n’imibereho yabo byagaragaye ko abagore 7% batewe inda bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 15 na 19, ni ubushakashatsi bwakorewe mu miryango 12,793 hirya no hino mu gihugu. Inkuru irambuye
Nyagatare: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe imifuka y’amabuye y’agaciro irenga 40
Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abifuza gushora imari yabo mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro kubinyuza mu nzira zemewe n’amategeko hagamijwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse no kurengera ibidukikije. Ibi kandi byabafasha kwirinda ingaruka zabageraho mu gihe babikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyamara hari benshi barenga kuri izi nama bakabikora mu buryo butemewe n’amategeko. Inkuru irambuye
Mu Majyepfo Polisi yafashe litiro zirenga 1,300 z’inzoga zitemewe
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’ibanze ndetse n’abaturage bahagurukiye bamwe mu baturage bagifite ingeso mbi yo gukora inzoga zitemewe ziganjemo iyitwa Muriture. Inkuru irambuye
Rusizi: Polisi yahuguye abagize komite za CPCs inabaha imfashanyigisho mu kwicungira umutekano
Abantu 37 bagize komite z'abaturage mu kwicungira umutekano(CPCs) bazahugura abandi bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi nibo Polisi y’u Rwanda yahuguye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza. Nyuma yo guhugurwa banahawe udutabo dukubiyemo imfashanyigisho bazifashisha bahugura abaturage mu bijyanye no kwicungira umutekano. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










