Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

Abapolisi 28 basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano

Mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, muri Polisi y’u Rwanda haba ishami rishinzwe gutegura no kwita ku mbwa  zabugenewe zifashishwa mu gucunga umutekano. Iri ishami rizwi ku izina rya ”Canine Brigade.”Izi mbwa ahanini zifashishwa mu bikorwa byo gusaka ahari ibiturika(ibisasu) ndetse n’ibiyobyabwenge ku buryo umuntu cyangwa ahantu hari kimwe muri ibyo bintu izi mbwa zibasha kumugaragaza  byihuse. Inkuru irambuye
 
[AMAFOTO] Abashoferi batwara abagenzi mu modoka ntoya basabwe kwirinda kurangarira kuri telefoni igihe batwaye

 
Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bageze mu cyumweru cya 28 mu byumweru 52 by’ubukangurambaga bwa Gerayo  Amahoro. Muri uku kwezi k’Ugushyingo Polisi y’u Rwanda irimo gufatanya na MTN-Rwanda muri ubu bukangurambaga. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu bashoferi batwara abagenzi mu modoka ntoya, imodoka zizwi ku izina rya Taxi Voitures. Inkuru irambuye

Polisi yafashe amakarito 170 na litiro zirenga ibihumbi 4 by’inzoga zitemewe


Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyarugenge na Rwamagana yafashe amakarito 170 na litiro 4,320 y’inzoga zitemewe mu Rwanda yitwa Kambuca. Aya makarito 170 yafatiwe mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali atwawe mu modoka ifite ibiyiranga RAC 102D, mu gihe litiro 4,320 byafatiwe mu kagari ka Nyarusenge, umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana. Izi zonga zikaba zarafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ugushyingo. Inkuru irambuye

Burera: Batandatu barokotse impanuka y'ubwato Polisi itanga ubutumwa


Polisi y'u Rwanda irakangurira abanyarwanda bakora ingendo zo mu mazi kujya bibuka gukora ibishoboka byose bakambara imyenda yabugenewe ishobora kubafasha igihe habaye impanuka. Ibi Polisi ibivuze nyuma y'aho mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo ubwo abantu umunani bari mu bwato bubiri butoya bugakora  impanuka batandatu mu bari baburimo bakabasha kurokoka. Inkuru irambuye

Inzego z’umutekano zahagurukiye ubwambuzi bushukana, abagera kuri 767 babufatiwemo


Muri uyu  mwaka  wa 2019  gusa  abantu bagera kuri 767 bamaze gufatirwa mu byaha by’ubwambuzi bushukana, bakaba  barambuye amafaranga abarirwa muri Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.  Kuri ubu Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano  bahagurukiye  kurwanya ubu bwambuzi. Inkuru irambuye

Mu gihe Isi izirikana umunsi w’abazira impanuka zo mu muhanda, abanyarwanda banyuzwe n’ingamba u Rwanda rwafashe


 Buri mwaka tariki ya 17 Ugushyingo, isi yose izirikana inzirakarengane zizira impanuka zo mu muhanda, ubushakashatsi bw’umuryango w’abibumbye bugaragaza ko  abantu bari mu kigero  cy’imyaka iri hagati y’itanu(5)  na 29  aribo bibasiwe n’impanuka zo mu muhanda. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibihugu bikennye  aribyo byibasirwa cyane n’impanuka zo mu muhanda aho zikuba inshuro eshatu(3) ku bihugu byateye imbere. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Central Africa: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo, umuryango w'abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 428 bari mu butumwa bw’umuryango  w'abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA) Imidali bambitswe yari iyo kubashimira uruhare bagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu. Inkuru irambuye

Uko igihugu cyihuta mu iterambere niko abanyarwanda barushaho gusobanurirwa uko bakwirinda inkongi z’umuriro


U  Rwanda ni igihugu gikataje mu iterambere, muri iryo terambere abanyagihugu barimo kurushaho guhabwa ingufu zituruka ku mashanyarazi. Mu mwaka wa 2017 Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) yavugaga ko  abanyarwanda bafite umuriro w’amashanyarazi  banganaga na 45%, umuhigo wari uko  mu mwaka wa 2018/2019 uzarangira  abanyarwanda bafite amashanyarazi  bazaba bangana na 51%, akaba ari nako bineze ubu. Inkuru irambuye

Polisi yafashe abasore babiri bashukaga abantu ko bagurisha imashini ikora amafaranga


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 nibwo Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga yafashe abasore babiri aribo Ntambara Jean Marie Vianney ukomoka mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo na Bikorimana Aimable ukomoka mu karere ka Bugesera mu murenge wa Maranyundo. Inkuru irambuye