Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

COVID19: Mbere y’uko abamotari bongera gutwara abagenzi bashyiriweho imirongo migari bazubahiriza

Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Gicurasi hemejwe ko guhera tariki ya 01 Kamena ingendo zo mu ntara ndetse n’abatwara abagenzi kuri za Moto zizasubukurwa. Ni muri urwo rwego mbere y’uko iyi tariki igera urwego ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi  rwashyizeho imirongo migari abamotari bagomba kuzubahiriza mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Koronavirusi. Inkuru irambuye


COVID-19: Polisi iraburira abarenga ku mabwiriza bagakora ibitaramo

Polisi y’u Rwanda iraburira bamwe mu bantu bakomeje kurenga ku mabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Harimo abaherutse gufatwa bakoresheje igitaramo kitubahirije amategeko abandi bafatirwa muri hoteli bari muri Sauna na Massage.  Inkuru irambuye


Uruhare rw'umugore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana intumwa z'umuryango w'abibumbye ziri hirya no hino ku Isi mu butumwa bwo kugarura amahoro. Ni umunsi ngarukamwaka, insanganyamatsiko y'uyu mwaka ikaba igira iti "Abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro: Urufunguzo rw'amahoro." Inkuru irambuye


Polisi irakangurira abanyarwanda kurwanya ibyaha bibera mu mazi

Ubu butumwa Polisi y’u Rwanda yabugeneye abaturarwanda nyuma yo gufata imwe mu mitego itemewe yo mu bwoko bwa Kaningini. Imitego izwiho kwingiza amafi cyane cyane amafi matoya aba agikeneye gukura. Inkuru irambuye


PTS-Gishari abapolisi barenga 500 batanze amaraso

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicuransi mu ishuri ry'amahugurwa y'abapolisi (PTS-Gishari), ishuri riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari abapolisi bo muri iri shuri bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso.  Ni igikorwa kitabiriwe n'abapolisi bagera kuri 566.Inkuru irambuye

Police FC yaguze Rutanga Eric muri Rayon Sports

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwatanganje ko bwaguze undi mukinnyi mushya ariwe Rutanga Eric. Uyu yasinye amasezerano yo kuzakinira ikipe ya Police FC mu gihe cy’imyaka ibiri, ni umukinnyi ukina ku ruhande rw’inyuma ibumoso (Left back). Rutanga Eric akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sport FC ndetse akinira n'ikipe y'igihugu Amavubi.  Inkuru irambuye


Nyanza: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje gufasha abaturage kurwanya Koronavirusi

Abagize urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano bo mu karere ka Nyanza biyemeje gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.Inkuru irambuye

Rubavu: Polisi yafashe abashukaga abaturage bagamije kubambura

Kuri uyu Kabiri tariki ya 26 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe Ndagije Nkiko Jean de Dieu w’imyaka 55 na Furaha Pheneas w’imyaka 55. Umwe yiyitaga  umuyobozi mukuru wa rumwe mu nganda zikorera ibinyobwa bisembuye hano mu Rwanda, ariko bombi  bagahurira ku gushuka uwitwa Uwimana  Olivier w’imyaka 27 bagamije kumwambura amafaranga ye. Inkuru irambuye

Kigali: Hafashwe litiro zirenga ibihumbi 7,200 z’inzoga zitemewe

Mu bikorwa bya Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafashe abantu bakoraga inzoga zitemewe. Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka hafatiwe litiro 5,760 naho mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima hafatirwa litiro 1,452. Inkuru irambuye

Nyamagabe: Polisi yagaruje litiro 40 zari zimaze kwibwa mu modoka zikora umuhanda

Polisi ikorere mu karere ka Nyamagabe muri Sitasiyo ya Polisi ya Tare yafashe uwitwa Uwayezu Emmanuel w’imyaka 26, yafatanwe litiro 40 za mazutu yari imaze kuvomwa mu modoka zikora umuhanda Nyamagabe-Kitabi. Yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi  afatirwa mu murenge wa Tare mu kagari ka Gasarenda mu mudugugdu wa Mwufe.  Inkuru irambuye