Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mahanga barakora akazi kabo birinda icyorezo cya COVID-19
Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye muri Afurika bakomeje imirimo yabo neza n'ubwo hari icyorezo cya Koronavirusi. Inshingano zabo barazisohoza neza bubahiriza amabwiriza y'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19. Inkuru irambuye
Urubyiruko rw'abakorerabushake ruri mu bukangurambaga bwo kurwanya Koronavirusi
Abagize urubyiruko rw'abakorerabushake batangiye ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire y'abaturarwanda muri gahunda yo kurwanya Koronavirusi. Ubuyobozi bw'abakorerabushake buravuga ko ubu bukangurambaga bugamije gutera ingabo mu bitugu Leta y'u Rwanda ndetse na Polisi y'u Rwanda mu mbaraga zikoreshwa mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Ubu bukangurambaga bukaba bwibanda ahahurira abantu benshi nko mu masoko no mu dusantire. Inkuru irambuye
Amazu atunganya imisatsi n'abakiriya babo bagomba kwitwararika birinda COVID-19
Kuva tariki ya 04 Gicurasi nibwo hatangiye kubahirizwa amabwiriza mashya yo kurwanya Coronavirus. Kuva icyo gihe kandi amazu yogosherwamo ndetse n'atunganya imisatsi y'abagore nayo ari mu bikorwa byakomorewe gutangira gukora. Ni ingenzi ko mu gihe tugiye guhabwa izo serivisi tubikora tugendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Inkuru irambuye
COVID-19: Icyenda bafatiwe mu modoka barengeje umubare banarengeje amasaha yagenwe
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 09 bari mu modoka yagombaga gutwara abantu bane bayijyamo ari icyenda. Aba bantu kandi bari barenze ku mabwiriza yo kuba bageze mu ngo zabo saa mbiri z’umugoroba. Bafatiwe mu mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro nyuma yo kujya ku Rusumo mu karere ka Kirehe. Inkuru irambuye
Polisi yatahuye amayeri ya bamwe mu bashoferi bambutsa abaturage intara
Mu ijoro rya tariki ya 09 Gicurasi nibwo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe umushoferi witwa Nshimiyimana Adrien arimo kwambutsa abaturage abavana mu mujyi wa Kigali abajyana mu ntara y’Amajyaruguru, agakurayo abandi abajyana mu mujyi wa Kigali. Nshimiyimana utwara imodoka ntoya itwara abagenzi( Taxi Voiture) ifite ibirango RAC 287 G, yafatiwe mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo afite abagenzi batatu bagiye mu mujyi wa Kigali. Inkuru irambuye
Ruhango: Hafatiwe uwaguraga amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko
Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gicurasi yafashe uwitwa Rutazihana Philippe uzwi ku izina rya Ntaganda w’imyaka 74. Yafatanwe ibilo 108 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta na Gasegereti yaguraga binyurajwe n’amategeko. Inkuru irambuye
Kirehe: Umuturage yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa
Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gicurasi inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mahama zafashe uwitwa Bikorimana Jean Claude w’imyaka 38, yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.Inkuru irambuye
Nyamagabe: Batatu bafashwe barimo kwangiza ishyamba mu karere k’ubuhumekero bwa Nyungwe
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Buruhukiro mu kagari ka Kizimyamuriro yafashe Sengiyaremye Silas, Twagirayezu Anastase na Ruberandinda Frederick. Aba bose bafatiwe mu buhumekero bw'ishyamba rya Nyungwe barimo gutemamo ibiti byo kubazamo imbaho.Inkuru irambuye
Nyagatare: Polisi yagaruje amwe mu mafaranga yari yibwe umuturage
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rukomo mu kagari ka Rurenge yafashe Mbatezimana Samuel w’imyaka 22 wari ukurikiranweho kwiba umukoresha we amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200. Yafashwe asigaranye ibihumbi 612 (612,000Rwf). Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











