[AMAFOTO]: Kacyiru: Nyuma y'umuganda rusange abapolisi batanze amaraso yo gufasha imbabare
Buri wa Gatandatu usoza ukwezi nk’uko bisanzwe abanyarwanda bakora umuganda rusange, abapolisi nabo hirya no hino mu gihugu bifatanya n’abandi banyarwanda muri uwo muganda rusange. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama nyuma y’umuganda ngaruka kwezi wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abapolisi bakorera muri icyo kigo bose batanze amaraso azafasha abarwayi bayakeneye mu bitaro bitandukanye mu Rwanda.Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kutirara rugakomeza guharanira icyateza imbere u Rwanda n’abarutuye
Ibi babisabwe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2020 ubwo bari mu ihuriro ngaruka mwaka aho uru rubyiruko ruba rwaturutse mu mpande zose z’igihugu bagahura n’abayobozi bakaganira. Iri huriro ry’umunsi umwe ryabaye ku nshuro ya kane, ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’umutekano mu gihugu, General Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Edouard Bamporiki, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'igihugu Murenzi Abdallah n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abagize impuzamatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda bakiranye urugwiro Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro
Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020 amatorero agize impuzamatore ya Giporotesitanti mu Rwanda (CPR) yagejejweho ubutumwa bugamije gukangurira abayoboke bayo gukoresha neza umuhanda birinda impanaku. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abandi bapolisi 30 basoje amahugurwa y’ubugenzacyaha ku mpanuka zo mu muhanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama nibwo abapolisi b’u Rwanda 30 basanzwe bakora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda basoje amahugurwa ajyanye n’ubugenzacyaha ku mpanuka zibera mu muhanda. Ni amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu(5), yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Iki cyari icyiciro cya kabiri, bahugurwa n’abapolisi bo muri leta ya Rhénanie Palatinat mu gihugu cy’Ubudage.Inkuru irambuye
Nyamagabe: Polisi n'izindi nzego bafashe uwashakishwaga kubera ubujura
Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) bafashe uwari ukurikiranyweho gutobora amazu y’abaturage akiba ibintu bitandukanye. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14656&cHash=183e4b3a5a228d9bfe709a12aea87e6cInkuru irambuye
Rulindo: Batandatu bafashwe bangiza ibidukikije banacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bafashe abantu 5 bari kumwe n'umwana ufite imyaka 17 bitwikiraga ijoro bakajya gucukurama amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Abafashwe ni uwitwa Nzirabatinya Rusanganwa w’imyaka 38, Nshimiyimana Philemon w’imyaka 22, Nshimiyimana Eric ufite imyaka 25, Mubaraka Nuru w’imyaka 19 na Barayagwiza Evariste w’imyaka 27. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14664&cHash=02766f47131c981ef0df956c10b72a96Inkuru irambuye
Rulindo: Abaturage bagaragaje urwego bagezeho mu gucengerwa na gahunda ya Gerayo Amahoro
Abaturage bo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Base ubwo bari mu nteko y’abaturage yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2020, baratunguranye ubwo bazaga mu nteko y’abaturage bafite ibyapa bakoze ubwabo biriho ubutumwa bushishikariza bagenzi babo kwirinda no kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni abaturage bageraga ku bihumbi 10, bose bo mu tugari dutatu tugize umurenge wa Base aritwo Gitare, Rwamahwa na Cyohoha. Imidugudu yose igize utu tugari yari yateraniye mu kagari ka Rwamahwa mu mudugudu wa Kiruli. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14666&cHash=9791387432cbc490b1a5d62c4b265583Inkuru irambuye

Kinyarwanda
English










