Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda iri mu gikorwa cyo kwegereza abaturage ibikorwa by’iterambere no gutera ibiti

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukuboza, Polisi y’ u Rwanda yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kurengera ibidukikije birimo gutera ibiti hirya no hino mu gihugu no guha abaturage ibikorwa by’iterambere birimo umuriro  w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Inkuru irambuye


[AMAFOTO]: Abapolisikazi bitegura kujya mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye(IPOs) bibukijwe indangagaciro zigomba kubaranga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza abapolisikazi b’u Rwanda 100 bitegura kujya mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye(Individual Police Officers) bibukijwe indangagaciro zigomba kubaranga igihe bari mu kazi kabo ka buri munsi ariko by’umwihariko igihe bahagarariye u Rwanda mu mahanga. Inkuru irambuye


[AMAFOTO]: Gasabo: Polisi yifatanyije n’abaturage gutera ibiti by’imbuto 1300

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Shango Umurenge wa Nduba  mu gikorwa cyo gutera ibiti  1300 by’imbuto, bikaba bizafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Inkuru irambuye


Polisi y'u Rwanda yahaye abaturage amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba, inatera ibiti

Abaturage bo mu midugudu 4 yo mu turere twa Nyagatare, Burera, Gicumbi n'Akarere ka Musanze nibo Polisi y'u Rwanda yahaye amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba. Igikorwa cyo gushyikiriza ku mugaragaro aba baturage amashanyarazi cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza. Inkuru irambuye 


Kamonyi: Umuturage yafatanwe amafaranga arenga ibihumbi 140 y’amahimbano

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Ukuboza, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina, yafatiye muri Resitora uwitwa Nyandwi Martin w’imyaka 45 afite amafaranga y’u Rwanda inoti 143 z’igihumbi y’amiganano. Inkuru irambuye 


Umuryango w’abibumbye urimo kugenzura uko Polisi y’u Rwanda itegura abapolisi bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Abagize itsinda ryoherejwe n’umuryango w’abibumbye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi icumi rugamije kwirebera uko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi nk’urwego rw’umutekano ruhora rwohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu mahanga. Inkuru irambuye


Polisi irizeza umutekano usesuye abazitabira imurikagurisha rya 23

Polisi y’u Rwanda yamaze impungenge abantu bazitabira imurikagurisha riteganyijwe gutangira tariki ya 11 Ukuboza rikazarangira tariki ya 31 Ukuboza 2020, aho risanzwe ribera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Inkuru irambuye 


Nyarugenge: Utubari n’amaresitora 8 byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 07 ukuboza, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafatiye mu cyuho abantu 8. Inkuru irambuye 


Nyagatare: 46 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza ahagana saa saba n’igice, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’irondo ry’umwuga rikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Rwentanga, bafashe abantu 46 basengera mu nzu y’umuturage witwa Musilikali Jean Pierre w’imyaka 36, na Kansiime Julienne w’imyaka 31. Aba bantu bari barenze  ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19. Inkuru irambuye


Kamonyi: Bane mu bashakishwaga bakekwaho gutema no gutega abaturage bakabambura bafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza yafashe Uwizeyimana Samuel  w’imyaka 21,Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka 21, Uwiringiyimana Samuel w’imyaka 20 na Nayituriki Claude w’imyaka 22. Inkuru irambuye