[AMAFOTO]: Minisitiri Busingye yashimiye Polisi y’u Rwanda uko ikomeje kwitwara yuzuza inshingano zayo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukuboza ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nkuru ya Polisi. Ni inama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye akaba ari nawe ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze. Minisitiri Busingye yari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda. Inkuru irambuye
Polisi irakangurira abatunze ibinyabiziga kwitabira kubisuzumisha ubuziranenge mu bigo iherutse gufungura mu Ntara
Tariki ya 20 Ugushyingo nibwo Polisi y’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro ibigo bishya Bitatu bizajya bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Mu Ntara y'Amajyepfo ikigo cyafunguwe giherereye mu Karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyaruguru kiri mu Karere ka Musanze naho mu Ntara y'Iburasirazuba iki kigo giherereye mu Karere ka Rwamagana. Ibi bigo bishya byafunguwe mu rwego rwo kunganira ikigo cyari gisanzwe mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu rwego rwo kurushaho kwegereza serivisi abatunze ibinyabiziga. Inkuru irambuye
Polisi na MTN bagiye gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19 n’impanuka zo mu muhanda
Polisi y'u Rwanda n’ikigo gikorera mu Rwanda gicuruza serivisi zijyanye n’itumanaho (MTN-Rwanda) bagiye guhuriza hamwe imbaraga mu rwego rwo gukomeza gukangurira no kwigisha abaturage muri rusange ingamba zo gukumira no kurwanya COVID-19 ndetse no kwirinda impanuka zo mu muhanda. Ni mu bukangurambaga bwiswe “Rwanya COVID-Gerayo Amahoro”, buzatangira mu kwezi kw'ukuboza. Inkuru irambuye
Polisi irakangurira abaturarwanda kurushaho kwirinda ibintu byose biteza inkongi y’umuriro
Raporo za Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro zigaragaza ko mu mwaka wa 2020, kuva muri Mutarama kugeza m'ukwakira, inkongi zagabanutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2019. Muri rusange mu gihugu hose mu mwaka wa 2019 hari habaye inkongi 131, zitwara ubuzima bw’abantu 45 abandi 52 barakomereka. Ni mugihe mu mezi 10 yo mu mwaka wa 2020, kuva muri Mutarama gukeza mu Ukwakira mu gihugu hose hagaragaye inkongi 79 zaguyemo abantu 15 hakomereka abantu 31. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Polisi yerekanye uwakoraga inyandiko mpimbano yifashishije kashe 47 z’ibigo bitandukanye
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Ukuboza Polisi y’u Rwanda yerekanye Rwabukwisi Albert ukekwaho kuba yakoraga inyandiko mpimbano yifashishije kashe 47 z’ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga. Yafatanwe n’abandi bantu babiri aribo Ndagano Fardjallah Kazimbaya na Kalisa Ismael, aba barakekwaho ubufatanye na Rwabukwisi mu gukora urushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, bakaba banarufatanwe. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: PTS-Gishari: Abapolisi barenga 50 basoje amasomo y’umuryango w’abibumbye
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza abapolisi b’u Rwanda 57 barangije amasomo yatangwaga n’ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) gifatanyije na Polisi y’u Rwanda. Ni amasomo y’ikiciro cya mbere Polisi y’u Rwanda itanze ifatanyije n’umuryango w’abibumbye binyuze mu kigo cyawo gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi. Inkuru irambuye
Huye: Batatu bakurikiranweho kwangiza ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafashe abagabo batatu aribo Twahirwa Bernard w’imyaka 49, Nshimiyimana Alexis w’imyaka 26 na Ntayomba Paul w’imyaka 42 bakekwaho gutema ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Polisi yerekanye abantu 3 bakekwaho kwiyita abapolisi bakambura abaturage
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukuboza ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Habanabakize Thomas w’imyaka 36, Mugemana w’imyaka 31 na Nzabirinda Boniface. Aba barakekwaho icyaha cyo kwiyita bamwe mu bayobozi ba Polisi mu Karere ka Gicumbi bakagenda bambura abaturage amafaranga. Habanabakize na Mugemana ibyaha bakekwaho babikoreye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare. Nzabirinda Boniface we icyaha akekwaho yagikoreye kuri telefoni ubwo yahamagaraga umuturage amwaka amafaranga amubwira ko ari umupolisi azamuha uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










