Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo

Abapolisi b'u Rwanda 240 nibo barimo kwitegura kujya gusimbura bagenzi babo nabo 240 bari bamaze umwaka mu butumwa bw 'umuryango w'abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo mu mujyi wa Malakal. Inkuru irambuye

Abapolisi b’u Rwanda n’aba Sudani y’Epfo batangiye amahugurwa ku mutekano wo ku bibuga by’indege


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo, abapolisi bagera kuri 27 barimo 13 b’u Rwanda na 14 baturutse mu gihugu cya  Sudani y’Epfo batangiye amahugurwa y’ibyumweru bitatu ajyanye no gucunga umutekano ku bibuga by’indege. Ni amahugurwa arimo kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Inkuru irambuye

Buri munyarwanda ararebwa n’uburere bw’abana cyane cyane muri ibi biruhuko birebire

Kuva tariki ya 05 Ugushyingo abana biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye batangiye ibiruhuko birebire bisoza umwaka w’amashuri wa 2019. Ni ibiruhuko bikunze kumara amezi abiri.   Inkuru irambuye

IKORANABUHANGA: Igisubizo kirambye ku mutekano wo mu muhanda


Mu buzima umuntu agira gahunda y’ibyo aba yarateguye kuzakora, akagira n’umuhate wo kuzashyira mu bikorwa ibyo yifuza kuzageraho, ariko urupfu n’izindi mbogamizi biba birekereje bigamije kutubuza kugera ku nzozi zacu. Nta muntu wifuza kumva inkuru ibabaje y’uko umwe mu bavandimwe be  cyangwa inshuti ze magara yitabye Imana. Byagaragaye ko mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi harimo n’impanuka zo mu muhanda.Inkuru irambuye

Nyuma yo gutsinda Etincelles, Police FC ikomeje guhatanira igikombe


Iyabivuze Osee niwe watsinze igitego cy'intsinzi cyatandukanyije Police FC na Etencelles FC. Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, hari mu mukino wo ku munsi wa cyenda wa shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, umukino  wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Rubavu. Inkuru irambuye

Gerayo Amahoro: Abashoferi batwara imodoka ntoya zitwara imizigo basabwe kwirinda kurangarira kuri telefoni


Muri uku kwezi kw’ugushyingo aho Polisi y’u Rwanda iri mubufatanye na MTN muri gahunda ya Gerayo Amahoro hibandwa ku gushishikariza abakoresha umuhanda kwirinda impanuka ziterwa n' uburangare buturuka ku gukoresha telefoni; kuri uyu wa 26 Ugushyingo ubu bukangurambaga bwakomereje mu bashoferi batwara imodoka ntoya zitwara imizigo. Inkuru irambuye

Polisi irakangurira abanyarwanda kwitondera inzuzi, ibiyaga n’imigezi muri ibi bihe by’imvura


Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima igaragaza ko impfu zituruka ku kurohama mu mazi ari zimwe mu bihitana abatuye isi, aho 0.7 % ari abantu bapfa bazize kurohama mu mazi buri mwaka. Ibihugu bikennye nibyo byibasirwa n’iki kibazo kuko imibare igaragaza ko 97% ari abantu baturuka mu bihugu bikennye bapfa bazize kurohama mu mazi. Inkuru irambuye

Ngoma: Polisi yafashe uwibye inka y’umuturage arayibaga


Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe umugabo ukurikiranweho kwiba inka z’abaturage akazibaga. Uwafashwe yitwa Niyorurema Thierry, yafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, yafatiwe mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma  afatwa amaze kubaga inka yari  yibye. Inkuru irambuye

Turusheho kwita ku mutekano wo mu muhanda muri iki gihe cy’imvura


Ukurikije ibihe by’umwaka mu Rwanda turi mu gihe cy’imvura y’umuhindo, ni igihe gitangira hagati mu kwezi  kwa Nzeri kikarangira hagati mu kwezi k'Ukuboza iyo  nta mpinduka z’ibihe zabayeho.  Ni igihe gikunze kurangwa n’imvura nyinshi cyane, muri iki  gihe mu bice bitandukanye by’igihugu hakunze kugaragara ibibazo biturutse ku mvura nyinshi bigateza umutekano mucye  cyane cyane mu muhanda.  Inkuru irambuye

Polisi irakangurira abantu kwirinda gutwara inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko


Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo, mu masaha ya saa saba z’ijoro  ku bufatanye n’irondo ry’umwuga ryo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango bafashe moto ihetse inyama z’inka ibiro 80, izi nyama zikaba zari zitwawe  mu  buryo butemewe n’amategeko. Inkuru irambuye

Polisi yafatanye abantu 3 udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 6,800 bacuruzaga


Umutwe wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe gukumira no kurwanya ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Anti-Narcotics Unity (ANU) mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye mu gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 yafashe abantu batatu bakoraga ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge. Inkuru irambuye