Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y?AMAKURU Y?INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Munyuza yasabye Urubyiruko rw'Abakorerabushake kurangwa n'indagagaciro zo gukunda igihugu

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kamena, umuyobozi mukuru wa Polisi y?u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe na Guverineri w' Intara y'Amajyaruguru Madamu Dancilla Nyirarugero yasoje ku mugaragaro amahugurwa y?iminsi itandatu yahuzaga urubyiruko rw?abakorerabushake yaberaga mu ishuri rya Polisi y?u Rwanda (PTS Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana.  Inkuru irambuye...

GASABO: Polisi yahuguye abanyeshuri kwirinda no kurwanya inkongi

Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade), ku wa Gatatu tariki ya 08, ryahuguye abanyeshuri biga mu ishuri rya Kagugu S.O.S Technical High School riherereye mu Murenge wa Kinyinya, bucyeye bwaho ku wa Kane tariki ya 09 Kamena, rikomereza amahugurwa ku  banyeshuri biga mu rwunge rw'amashuri rwa  Rugando riherereye mu Murenge wa Kimihurura.  Inkuru irambuye...

Polisi n?urubyiruko rw?abakorerabushake bubatse uturima tw?igikoni ibihumbi 223 hagamijwe kurwanya imirire mibi

Polisi y?u Rwanda ifatanyije n?urubyiruko rw?abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda (RYVCP) bubakiye abaturage uturima tw?igikoni 223,104 mu gihugu hose mu rwego rw?ubukangurambaga bugamije guteza imbere indyo yuzuye, kurwanya imirire mibi no kugwingira.

Ubukangurambaga bwamaze ukwezi bwatewe inkunga n? Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) bwasojwe kuri uyu wa mbere, tariki ya 6 Kamena, hakaba harubatswe uturima tw?igikoni dusaga 100 muri buri kagari mu tugari twose uko ari 2148 mu gihugu hose.  Inkuru irambuye...

RUBAVU: Hafashwe imodoka itwaye amacupa 7200 y? amavuta yangiza uruhu


Kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Kamena, Polisi y?u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya Magendu n?ibindi byaha mu Karere ka Rubavu, ryafashe abantu batatu  bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bwa magendu nyuma yo gufatanwa imodoka yo mu bwoko bwa Fuso  ifite ibirango nomero 7644 AF19, yari itwaye amacupa 7200 y?ubwoko bw?amavuta butandukanye yangiza uruhu azwi nka mukorogo n?amacupa 9 ya Gaze, yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagali ka Nengo, Umudugudu wa Gikarani.  Inkuru irambuye...

Polisi yagaruje amafaranga y?u Rwanda asaga Miliyoni 3 yari yibwe abanya Kenya


Ku wa mbere, tariki ya 6 Kamena, Polisi y?u Rwanda yagaruje amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Kenya azwi ku izina ry?amashilingi ibihumbi 370 (hafi Frw 3,256,000), yari yibwe abenegihugu ba Kenya babiri ku mupaka wa Cyanika mu karere ka Burera.

Amafaranga yose yafatanwe abagabo babiri bava inda imwe ari bo; Bitunguramye Jean Bosco ufite imyaka 31 y?amavuko, na murumuna we  witwa Urimubenshi w'imyaka 19, baje gutabwa muri yombi ku mugoroba mu kagari ka Kamanyana, mu Murenge wa Cyanika.  Inkuru irambuye...

KIREHE: Yafatanywe imifuka itatu irimo ibiro 42 by?urumogi


Polisi y?u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abantu bacuruza, abatunda n?abakoresha ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye by?igihugu, aho kuri uyu wa kane tariki ya 09 Kamena, mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Nasho, Akagali ka Rubirizi; hafatiwe umugabo witwa Nizeyimana John w?imyaka 51, wari ubitse iwe mu rugo ibiro 42 by?urumogi yendaga kujya  gukwirakwiza mu baturage.  Inkuru irambuye...

NGORORERO: Babiri bafashwe bacukura amabuye y?agaciro binyuranyije n?amategeko

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Kamena, Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Ngororero, yafashe abagabo babiri bakora ibikorwa byo gucukura amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Coltan  mu kirombe cya Kompanyi yitwa NL Mining batabifitiye uruhushya,  bakoresha ibikoresho gakondo.  Inkuru irambuye...

GICUMBI: Yafatanwe uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw?uruhimbano


Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Kamena, yafashe umugabo witwa Nizeyimana Emmanuel w?imyaka 45 atwaye ipikipiki afite uruhushya rw?uruhimbano, mu Mudugudu wa Meshero, Akagali ka Kinyami, Umurenge wa Rukomo.  Inkuru irambuye...