Qatar: IGP Munyuza yitabiriye imurikabikorwa mpuzamahanga mu by?umutekano
Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, kuva tariki ya 24 Gicurasi, ari i Doha mu gihugu cya Qatar, aho yitabiriye imurikabikorwa mpuzamahanga ku mutekano mu Gihugu no Kurengera Abenegihugu, ribaye ku inshuro ya 14.
Iri murikabikorwa ryiswe ?MILIPOL Qatar Exhibition 2022? riyobowe na Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, umuyobozi wa Leta ya Qatar. Ni imurikabikorwa mpuzamahanga ryihariye ry?iminsi itatu rigamije kwerekana ibikoresho by'ikoranabuhanga bigezweho mu gucunga umutekano. Inkuru irambuye...
DIGP Ujeneza yaganirije abapolisi bagiye mu myitozo ihuza inzego z'umutekano mu bihugu byo mu karere k'Afurika y?Iburasirazuba
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n?imiyoborere, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yaganirije abapolisi 52 bitegura kuzitabira imyitozo ngarukamwaka ihuza inzego z'umutekano zo mu karere k'ibihugu by'Afurika y?Iburasirazuba izwi nka ?East African Community Armed Forces Field Training Exercise-EAC FTX Ushirikiano imara 2022?. Inkuru irambuye...
KIGALI: Polisi yafashe abantu bahinduraga nimero iranga telefone zibwe
Polisi y?u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ku wa mbere tariki ya 23 Gicurasi, yafashe abantu 12 bahinduraga nimero ziranga amatelefone yibwe zizwi nka IMEI cyangwa Serial number zigizwe n?imibare 15, ari nayo yifashishwa mu kuzikurikirana iyo zibwe kugira ngo zifatwe.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iri tsinda ryafashwe na Polisi ku bufatanye n?izindi nzego ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, bafatirwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown na Nyabugogo. Inkuru irambuye...
RUBAVU: Abapolisi 11 basoje amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi
Abapolisi 11 bakorera mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi, basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bibiri yaberaga mu kiyaga cya Kivu.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa yerekeranye ubuhanga mu byo gushakisha no kurohora abantu cyangwa ibintu byarohamye wabereye mu karere ka Rubavu, uyoborwa na Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda. Inkuru irambuye...
Polisi n?abafatanyabikorwa bahuriye mu biganiro ku ngamba zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane cyane irikorerwa abana ni uguhutaza bikomeye uburenganzira bwabo. Abana akenshi bakunze guhohoterwa n?ababegereye bya hafi nk?abaturanyi, inshuti, abarimu, ababyeyi n?abandi bafitanye isano.
Guhohotera umwana ntabwo ari ukumukorera ihohoterwa ryo ku mubiri gusa. Ni uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kumufata nabi bikozwe n?umuntu mukuru mu buryo bw?urugomo cyangwa iterabwoba ku mwana muto, haba ku gitsina, ahandi ku mubiri, mu marangamutima n?imitekerereze ndetse no kutabitaho nko kubakoresha imirimo ivunanye; ibi bikaba bibangamira ubushobozi bwabo mu kuzabasha kuzuza inshingano mu buzima bwabo bw?ejo hazaza. Inkuru irambuye...
RUBAVU: Hangijwe ibiro birenga 1000 by?urumogi
Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego mu Ntara y?Iburengerazuba bangije ibiyobyabwenge bitandukanye bibarirwa mu gaciro ka miliyoni zirenga 303 z?amafaranga y?u Rwanda byafatiwe mu bikorwa bitandukanye bya Polisi byakorewe mu turere twa Rubavu, Ngororero na Nyabihu.
Igikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu ruhame kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi, mu mudugudu wa Nyabibuye, akagari ka Gikombe mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu. Inkuru irambuye...
NYABIHU: Babiri bafatanwe udupfunyika 2000 tw?urumogi
Polisi y?u Rwanda mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi, yafatiye mu mudugudu wa Ryabasenge wo mu kagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, abantu babiri bari batwaye udupfunyika ibihumbi bibiri tw?urumogi mu modoka ya rusange yavaga Mukamira yerekeza Ngororero.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y?Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Mutoni Nyirasinumvayo ufite imyaka 20 y?amavuko na Ndaruhutse Hamisi w?imyaka 26. Inkuru irambuye...
BURERA: Batanu bafashwe bagerageza kwinjiza magendu y'amabuye y?agaciro mu Rwanda
Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gicurasi, inzego z?umutekano zikorera mu Karere ka Burera zaburijemo umugambi w?itsinda ry?abantu 20 bageragezaga kwinjiza mu Rwanda ibiro 650 by?amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Amajyaruguru yavuze ko ayo mabuye y?agaciro yose yafashwe, ndetse hanafatwa abantu batanu abandi 15 bariruka. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










