Centrafrique: Abapolisi b?u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'abibumbye bashimiwe akazi bakora
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022, Perezida w?Inteko ishinga amategeko ya Centrafrique, Hon. Prof. Simplice Mathieu Sarandji na Minisitiri w?intebe F?lix Moloua basezeye ku bapolisi b?u Rwanda bagize itsinda rya RWAPSU 1-VI ryitegura gusoza inshingano zaryo mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye MINUSCA babashimira akazi keza bakoze mu gihe cy?umwaka bamaze muri iki gihugu bakora ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique. Inkuru irambuye...
Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw?amahoro muri Centrafurika bahawe impanuro
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi, Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, Deputy Inspector General of Police (DIGP) Felix Namuhoranye yabwiye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw?Umuryango w?abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafurika kutirebaho, kandi bagakora kinyamwuga mugihe cy?umwaka bagiye kumara muri aka kazi. Inkuru irambuye...
Ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi bari mu rugendoshuri mu Butaliyani
Ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda (National Police College -NPC) riherereye mu karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri mu gihugu cy? u Butaliyani ruri muri gahunda y?amasomo bigira muri iri shuri mu gihe kingana n?umwaka. Inkuru irambuye...
Polisi ikomeje ibikorwa byo guhugura abanyeshuri kwirinda no kurwanya inkongi
Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga (Fire and rescue Brigade), ryashyize imbaraga mu guhugura abantu b?ingeri zose ribaha ubumenyi bw?ibanze bubafasha kuba bakumira inkongi cyangwa bakanitabara igihe habaye inkongi, rikanabigisha uburyo bakoresha Gazi birinda inkongi zayikomokaho ndetse n? uko bashobora kuzizimya igihe zaba zibaye. Inkuru irambuye...
Abapolisi batangiye amahugurwa ku mutekano wo mu mazi
Abapolisi 11 bakorera mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi, batangiye amahugurwa mu karere ka Rubavu yerekeranye n?ubuhanga mu byo gushakisha no kurohora abantu cyangwa ibintu byarohamye. Inkuru irambuye...
Nyagatare: Polisi yafashe abantu bane binjiza magendu n?abacuruza ibiyobyabwenge
Mu bihe bitandukanye Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Nyagatare ku cyumweru tariki 15 Gicurasi, yakoze ibikorwa byo gufata abantu binjiza magendu n?abacuruza ibiyobyabwenge, hakaba harafashwe itsinda ry?abantu bagerageza kwinjiza mu gihugu ibintu bitemewe babikuye mu gihugu cya Uganda, hakoreshejwe inzira zitemewe (Panya). Inkuru irambuye...
KARONGI: Polisi yafashe abantu 11 bacukura amabuye y'agaciro binyuranije n'amategeko
Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 14 Gicurasi, Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Karongi, yafashe abantu 11 bacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n?amategeko mu Mudugudu wa Karambo, Akagali ka Gitega, Umurenge wa Rugabano. Bose bafatiwe mu cyuho barimo gucukura amabuye mu mugezi bakoresha ibikoresho bya gakondo. Inkuru irambuye...
NYAGATARE: Yafashwe yarahimbye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw?agateganyo
Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi Polisi y?u Rwanda Ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryafatiye umugabo witwa Muganga Emmanuel w?imyaka 39 mu murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare ahari harimo gukorerwa ibizamini by?impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga akaba yari afite uruhushya rw?agateganyo rw?uruhimbano yashakaga gukoresha ngo akore ikizamini cy?uruhushya rwa burundu icyiciro A. Inkuru irambuye...
RWAMAGANA: Umukozi wo mu rugo yafatanwe amafaranga yari yibye shebuja
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi, Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Rwamagana yafashe umugabo witwa Habarurema Paul amaze kwiba ibihumbi 185 by?amafaranga y?u Rwanda, ayakuye kuri telefone (Mobiele Money) y?uwo yakoreraga akazi ko mu rugo witwa Semugaza Abdallah utuye mu Murenge wa Rubona, Akagali ka Kabatesi, mu Mudugudu wa Midahandwa. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











