Polisi ifatanije n?ikigo gishinzwe ibidukikije REMA batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry?ikirere
Uyu munsi tariki ya 24 Werurwe, mu bice bitandukanye by?Umujyi wa Kigali, Polisi y?u Rwanda yifatanyije n? ikigo cy?Igihugu gishinzwe ibidukikije ( REMA) mu gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry?ikirere riterwa n?ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri Peterori. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti ?Ikinyabiziga kizima, umwuka mwiza. Inkuru irambuye...
Polisi yahuguye abakozi b?ikigo cya International High-tech services kurwanya inkongi
Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe, ryahuguye abakozi bakora mu kigo cya International High-tech Services (IHS), ikigo gishinzwe gukora ibikorwa remezo bijyanye n?itumanaho, uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi, amahugurwa yabereye ku cyicaro gikuru giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Inkuru irambuye...
NYARUGURU: Polisi yahuguye abarenga 130 ku kurwanya inkongi
Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Werurwe, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi bo mu bitaro bya Munini biherereye mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Munini, akagari ka Ngarurira ku kwirinda no kurwanya inkongi. Inkuru irambuye...
KAYONZA: Yafatanwe ibiro 15 by'urumogi yaragiye gukwirakwiza mu baturage
Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kayonza, kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Werurwe, yafashe umugabo witwa Nsengimana Theoneste w'imyaka 22 afite ibiro 15 by'urumogi, yafatiwe mu murenge wa Ndego, akagari ka Kiyovu, umudugudu wa Mwurire. Inkuru irambuye...
NYANZA: Polisi yafashe uwakoraga amafaranga y?amiganano
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Werurwe, Polisi y?u Rwanda mu karere ka Nyanza yafashe umugabo witwa Ndayishimiye Theogene w?imyaka 22, ucyekwaho gukora no kugerageza gukwirakwiza amafaranga y?u Rwanda 80,000 y?amahimbano, mu murenge wa Kigoma, akagali ka Gasoro, Umudugudu wa Runyanzige. Inkuru irambuye...
RUSIZI: Babiri bafashwe bibye icyuma gisya ikawa
Polisi y?u Rwanda mu karere ka Rusizi ifatanije n?izindi nzego z?umutekano, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe, yafatiye mu cyuho abantu 2 bari bibye icyuma gisya ikawa murugo rw?umuturage, mu murenge wa Kamembe, mu kagari ka Kamashangi, Umudugudu wa Uwamahoro. Inkuru irambuye...
IBURENGERAZUBA: Polisi ikomeje Ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka
Tariki 22 Werurwe , Polisi y'u Rwanda mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Karongi na Rutsiro hakozwe ubukangurambaga bugamije kwigisha abakoresha umuhanda kwirinda impanuka zo mu muhanda. Ni ubukangurambaga bugenewe abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye byo muri utu turere bataha bavuye ku ishuri, bafashwaga kwambuka umuhanda bakoresheje ibimenyetso byo mu muhanda bifasha abantu kwambukiranya umuhanda (Zebra crossing). Inkuru irambuye...
MUSANZE: Polisi yagaruje ibyari byibwe umucuruzi
Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Werurwe yafashe abagabo babiri bari bibye amafaranga 996,000 n?ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa, na televisiyo, byari byibwe umucuruzi witwa Nshimiyimana Emmanuel utuye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Cyuve, akagali ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane. Inkuru irambuye...
MUHANGA: Polisi yafashe umugabo wari ugiye kuvunjisha amadolari y?amahimbano
Polisi y?u Rwanda mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Werurwe ahagana saa moya z?umugoroba yafashe umugabo witwa Ndayishimiye Reverien wari ugiye muri Banki ya UNGUKA Ishami rya Muhanga riherereye mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe agashaka kuvunjisha amadolari y?Amerika 2,000 y?amahimbano. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











