Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE K’URUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye mu biro bye Gen.(Rtd) Romeo Dallaire

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru yakiriye mu biro bye Gen. (Rtd) Romeo Dallaire, umusirikare w’umunyakanada wacyuye igihe afite ipeti rya Generali.  Inkuru irambuye

Polisi ya Gambia yashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda


Umuyobozi wa Polisi ya Gambia, IGP Alhaji Mamour Jobe  yashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda n’uruhare igira mu gutanga ubumenyi no kubaka ubushobozi burambye ku bapolisi bahugurirwa mu Rwanda. Inkuru irambuye

Nyaruguru: Abaturage bakoze ibirori byo kwishimira ibyo Polisi yabagejejeho


Nyuma yo gusubiza amaso inyuma bakareba ibikorwa byiza by’iterambere, imibereho myiza byose bishingiye k’umutekano bafite, abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngera akagari ka Bitare, umudugudu wa Sheke bateguye ibirori byo kwishimira ibikorwa Polisi y’u Rwanda yabagejejeho. Ni ibirori byaranzwe n’imbyino gakondo, kuvuga amazina y’inka ndetse n’imivugo byose bigaruka ku bikorwa by’indashyikirwa bamaze kugezwaho na Polisi y’u Rwanda. Inkuru irambuye

Nyagatare: Polisi yafashe uwari utwaye urumogi mu kajerikani karimo amata

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo, Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Matimba yafashe uwitwa Nyamuberwa Evode w’imyaka 17 afite urumogi udupfunyika 438 mu kajerikani karimo amata.  Inkuru irambuye

Umwe mu bayobozi ba Loni yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Central Africa

Komeseri uyobora ishami rishinzwe gutoranya no kwinjiza abapolisi mu kazi ku kicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye i New York,  ariko, Ata Yenigun, kuri uyu wa 10 Ugushyingo, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari  mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (LONI) bwo kubungabunga amahoro  mu mujyi wa Bangui mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa (MINUSCA). Inkuru irambuye    

Gerayo Amahoro mu bana, umurage mwiza ku Rwanda rw'ejo


Polisi y’u Rwanda ntiyigeze ihwema gukangurira abaturarwanda kwirinda no kurwanya impanuka zo mu muhanda. Hari abumvaga ko ari ubutumwa bureba abatwara ibinyabiziga gusa abandi bitabareba. Kuva tariki ya 13 Gicurasi uyu mwaka wa 2019 Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwaguye bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gushishikariza buri muturarwanda wese ukoresha umuhanda kugira ubumenyi bw’ibanze ku mikoresherezwe yawo, bukaba buzamara ibyumweru 52. Inkuru irambuye

Muhanga: Polisi yasabye abayobozi b'amadini n’amatorero kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage


Muri iki cyumweru dusoje, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga ku bufatanye n’ubuyobozi bw'akarere bagiranye ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero bo mu karere ka Muhanga, babasaba kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bakemura ibibazo by’abaturage. Inkuru irambuye