Perezida wa Namibia arashima imibanire myiza iri hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Namibi
Ibi umukuru w'igihugu cya Namibia Dr Hage G. Geingob yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako nshya y'ikicaro gikuru cya Polisi y'igihugu cya Namibia, inyubako iri mu murwa mukuru w'igihugu, Windhoek. Inkuru irambuye
Gishari hasojwe amahugurwa y'abapolisi bo mu muryango w'abibumbye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 ukwakira, mu ishuri rya Polisi riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari (PTS-Gishari) hasojwe amahugurwa yateguwe n'ishami rya polisi (Police Component) ryo mu mutwe w'ingabo zo mu karere k'Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, umutwe uzwi ku izina rya Eastern Africa Standby Force (EASF). Inkuru irambuye
Umunyamabanga wa leta mu Ntara ya Rhenanie Palatina yasuye Polisi y’u Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye ku Kacyiru, Randolf Stich, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'umutekano w'imbere mu gihugu mu Ntara yo mu Budage, Intara ya Rhenanie Palatina. Inkuru irambuye
Nyaruguru: Umugabo yafashwe amaze kwica inyamanswa 2 muri Pariki ya Nyungwe
Nzamwita Innocent w’imyaka 39 y’amavuko niwe wafashwe kuri iki cyumweru tariki 06 Ukwakira ubwoya ari amaze kwica inyamanswa ebyiri zo mu bwoko bw’ifumberi. Uyu mugabo avuga ko yari asanzwe ajya kuzitega akazica ari kumwe na mugenzi we witwa Nzaramyimana Bosco, aba bombi bakaba ari abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru. Inkuru irambuye
Rubavu: Polisi iraburira abantu bacuruza bakanavunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu irakangurjira abaturage kwirinda ibikorwa byo gucuruza no kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko kuko bigira ingaruka mbi zitandukanye. Inkuru irambuye
Gasabo: Abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Cyuga biyemeje kwirinda no kurwanya ibyaha
Abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Cyuga riherereye mu kagari ka Nyakabungo, umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo biyemeje kwirinda no kurwanya ibyaha bagira uruhare rwo kudahishira ababikora ndetse batangira amakuru ku gihe. Inkuru irambuye
Muhanga: Batanu bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ukwakira nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yafashe Ngezahayo Thelesphore ufite imyaka 26, Musafiri Charles w’imyaka 40, Nizeyimana Jean Claude ufite imyaka 40, Nshimiyimana Silas w’imyaka 23 na Buregeya Jean Baptiste ufite imyaka 25. Aba bose bafatiwe mu kirombe cy’amabuye y’agaciro RUDNIK (cyahagaritswe), giherereye mu murenge wa Nyarusange. Inkuru irambuye

Kinyarwanda
English










