U Rwanda rwitabiriye inama y’inteko rusange ya Polisi mpuzamahanga (INTERPOL)
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Evode Uwizeyimana n’intumwa ayoboye bari mu mujyi wa Santiago mu gihugu cya Chile ahari kubera inama y’inteko rusange ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango wa Polisi mpuzamahana(INTERPOL). Iyi nteko rusange izamara iminsi ine, yatangiye tariki ya 15 Ukwakira ikazarangira tariki ya 18 Ukwakira 2019. Iyi nama izibanda ku kurebera hamwe uko hashakirwa umuti ikibazo k’ibyaha birimo kuba muri iki gihe ndetse n’ibishobora kuzaba ahazaza, hibandwa ku kibazo k’iterabwoba. Inkuru irambuye
Mu mujyi wa Kigali hagiye kuba amavugurura mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange
Urwego rw'igihugu ngenzura mikorere (RURA) rwatangiye imirimo yo gutangiza uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali. RURA iravuga ko aya mavugurura agamije gutanga serivisi nziza kandi zijyanye n'igihe n'iterambere rirambye ry'umujyi, ndetse no korohereza abagenzi kugera iyo bajya badatinze mu nzira. Inkuru irambuye
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bambitswe imidali
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, umuryango w’abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Ni imidari ishimangira ubwitange buranga aba bapolisi mu gushimangira ituze, umutekano n’amahoro muri kiriya gihugu. Inkuru irambuye
Buri wese akwiye kugira gahunda ya Gerayo Amahoro iye- CP Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira mu nama yahuje ba nyir’amahoteli, utubari, abafite amacumbi (Logdes) n’utubyiniro (Night Clubs) bakorera mu mujyi wa Kigali.Iyi nama yabereye muri imwe muri Hoteli ziherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB) k’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda. Inkuru irambuye
Ikipe ya Police HC yegukanye igikombe cya Handball ikinirwa ku mucanga
Ikipe ya Police Handball Club yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga. Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira rirangira tariki 13 Ukwakira rikaba ryaraberaga mu karere ka Rubavu. Iki gikombe mu bagabo cyitabiriwe n’amakipe umunani (8) yose y’imbere mu gihugu. Police HC iki gikombe icyegukanye ku nshuro ya 6 kuva yatangira kwitabira iri rushanwa mu mwaka w’2011. Inkuru irambuye
Bugesera: Polisi yafashe Moto yibwe umuturage ihishwa mu rutoki
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima, kuri uyu wa 10 Ukwakira yashoboye gufata Moto y’umuturage witwa Munyangoga Bosco, Moto ye yiri mu bwoko bwa AG100 ifite icyapa kiyiranga RA 965N yari yibwe tariki ya 08 Ukwakira uyu mwaka. Inkuru irambuye
Kicukiro: Polisi yafashe umwe mu bajura bashikuzaga abantu ibyo bafite
Nsabimana Theogene w’imyaka 40 niwe wafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukwakira , yafatiwe mu kagari ka Gitaraga mu murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro. Ni nyuma y’igihe kirekire ashakishwa na Polisi kubera ibyaha byo gutega abantu biganjemo abagore n’abakobwa akabashikuza amasakoshi yabo akabiba ibirimo byose.Inkuru irambuye
Kayonza: Abagize komite za CPCs bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira ibyaha
Abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano, Community Policing Committees(CPCs), ni bamwe mu bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha mu midugudu no mu tugari batuyemo. Polisi y’u Rwanda nayo ihora ibategurira amahugurwa aho bari hirya no hino mu gihugu hagamijwe kurushaho kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kuzuza inshingano zabo uko bikwiye. Inkuru irambuye
Rusizi: Polisi yaganirije abanyeshuri kuri gahunda ya Gerayo Amahoro
Polisi y’u Rwanda ikomeje gahunda y’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda izwi ku izina rya Gerayo Amahoro, ni gahunda yatangiye muri Gicurasi uyu mwaka ikazamara ibyumeru 52. Ubu bukangurambaga burakorwa mu byiciro bitandukanye by’abanyarwanda bakoresha umuhanda, kuri ubu Polisi y’u Rwanda imaze igihe ikora ubukangurambaga mu rubyiruko rw’abanyeshuri ibasanze ku bigo by’amashuri bigaho hagamijwe kugira ngo bakure bafite ubumenyi ku mutekano wo mu muhanda n’imikoreshereze yawo.Inkuru irambuye

Kinyarwanda
English










