Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Inama y’inzego za EAPCCO yiga ku ngamba zo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka yateraniye i Kigali

Inzego z’ Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru  ba Polisi mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organisation –(EAPCCO) kuva ejo tariki 22 Gashyantare bateraniye i Kigali baganira ku ngamba zo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Iyi nama ihuje Abayobozi  b’Amashami  y’ubugenzacyaha,  kurwanya iterabwoba, uburinganire n’amategeko baturuka muri aka karere.

Mu ngingo Impuguke zitabiriye  iyi Nama ya 34 ya Komite Mpuzabikorwa Ihoraho y’Inana ya EAPCCO ya 13 ziganiraho harimo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya, imbogamizi ziterwa n’abarwanyi b’abanyamahanga n’abahunguka, uruhare rw’umugore mu kubungabunga umutekano, kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, kwica  inyamaswa, n’ibindi.

Atangiza ku mugaragaro iyo Nama y’iminsi ibiri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yagize ati,"Kubungabunga no gusigasira umutekano w’aka karere ni inkingi ya mwamba y’iterambere ryako rirambye kubera ko Abashoramari baba bizeye umutekano w’ibikorwa byabo."

Yongeyeho ko abakora ibyaha byambukiranya imipaka  bagambiriye kurwanya icyerekezo cy’abayobozi b’ibihugu by’aka karere bagamije guteza    imbere Umugabane wa Afurika.

IGP Gasana yakomeje agira ati,"Ibyaha byambukiranya imipaka byiyongera umunsi ku wundi ; kandi ababikora bahora bahindura uburyo babikora kugira ngo badatahurwa . Kuburizamo imigambi yabo mibisha no kubafata bisaba ubumenyi  n’ibikoresho bigezweho."

Yongeyeho ko kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka bisaba ubufatanye; hibandwa ku  gushyira mu bikorwa imyanzuro ifatirwa mu Nama zitandukanye no  guhanahana amakuru ku gihe.

Yavuze ko, ku ruhande rwa EAPCCO bagomba kongera ikoranabuhanga hakoreshwa igipolisi kigezweho kandi hakabaho gukorana n’ibigo bitandukanye  nk’amabanki, ibigo by’itumanaho, iby’ubushakashatsi, ibibuga by’indege n’ibindi,..

Uyu muryango  ugizwe n’ibihugu 13 kugeza ubu, umaze gukataza mu gukora igipolisi cy’umwuga, aho umaze gushyiraho ibigo by’icyitegererezo byigisha ibijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bivuye cyangwa biri mu makimbirane ndetse n’ikizigisha kugenza ibyaha byo mu ikoranabuhanga kizaba kiri mu Rwanda, icyizigisha gukumira no kurwanya ibyaha kizaba kiri muri Uganda, laboratwari igezweho y’ubugenzacyaha izaba iri muri Sudani n’ikigo gishinzwe kurwanya iterabwoba kizaba kiri muri Kenya ndetse n’ibindi.

Francis Muhoro, ucyuye igihe ku buyobozi bwa komite mpuzabikorwa ihoraho y’uyu muryango, yavuze ko mu myaka ibiri ishize, habayeho imikwabu  ibiri icyarimwe mu bihugu bigize EAPCCO na SARPCO yatumye hafatwa ibicuruzwa byinshi bitemewe.

Muri iyi nama, ACP Morris Murigo , umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda akaba ari we wafashe ubuyobozi bw’iriya komite.

Muhoro avuga ko, nibura abantu 4500, bafatiwe mu mukwabu wiswe “Usalama III” muri utwo turere twombi, ku byaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’intwaro, iterabwoba, ubujura bw’imdoka ndetse n’ibyangiza ibidukikije.

Biciye mu bushakashatsi bwakozwe na Interpol mu mibare yavuye muri gihugu, imodoka zigera kuri 30 zari zibwe zaragarujwe mu myaka ibiri ishize zikaba zirimo 12 zafatiwe muri Kenya na Tanzaniya gusa  ndetse hari n’abantu bacuruzwaga batabawe muri Namibiya, mu Rwanda no muri Uganda.

Muhoro yagize ati:” Muri ibyo bicuruzwa bitemewe byafashwe harimo ibiyobyabwenge, imbunda, amasasu, amabuye y’agaciro byose bifite agaciro gasaga miliyoni ebyiri z’amadilari y’Amerika.”

Hagati aho, inama ya 18 y’abayobozi ba Polisi yafashe imyanzuro  myinshi ariko imwe muri yo ntirashyirwa mu bikorwa na bimwe mu bihugu by’ibinyamuryango.

Muri yo harimo kwagura uburyo bw’itumanaho bwiswe I-24/7, gushyira umukono ku  masezerano no gutangiza ibigo by’icyitegererezo n’ibindi,..

Gideon Kimilu, uyobora ibiro by’akarere bya  Interpol Nairobi, we yavuze ko abanyabyaha barimo kongera ingufu ku byambu bikomeye mu karere aribyo  Mombasa muri Kenya na Dar es Salaam muri Tanzaniya.

Kimilu yavuze ko amatsinda y’abakora iterabwoba  ubu ngo arimo gukoresha Afurika y’Iburasirazuba nk’inzira y’ibiyobyabwenge kuko vuba aha, ibiro 500 bya kokayine byafatiwe  muri Djibouti bivuye muri Brezili , kikaba ari ikimenyetso ko akarere kugarijwe n’ubwo bucuruzi.