Intumwa zo mu bihugu 190 byo ku isi hose zizahurira i Kigali mu Rwanda mu nama ya 84 y’inteko rusange y’uyu mwaka ya Interpol. Iyi nama izaba tariki ya 2-5 Ugushyingo 2015, ikaba izaganira ku bibazo bitandukanye birimo ibyaha byambukiranya imipaka, Polisi z’ibihugu bitandukanye zihanganye nabyo muri iki gihe.
Iyi nama y’inteko rusange ya Interpol izahuza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu,abashinjacyaha,abayobozi b’imiryango ihuzaza polisi mu turere no ku rwego mpuzamahanga,abafatanyabikorwa banyuranye mu gukumira ibyaha,abahagarariye za Leta n’abandi, bose hamwe bakazaganira uko umutekano wifashe n’uko warushaho kubungabungwa.
Nk’uko bitangazwa na Assistant Commissioner of Police (ACP) Anthony Kuramba, umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga (Interpol ) muri polisi y’u Rwanda,iyi nama izaganirirwamo ibintu bitandukanye birimo iterabwoba ndetse n’abakora ibikorwa by’iterabwoba,amashyirahamwe y’abakora ibyo bikorwa,ubucuruzi bw’abantu n’ubw’ibiyobyabwenge ndetse n’ibyerekeranye n’ibyaha bikorwa hifashishiwe ikranabuhanga.
ACP Anthony Kuramba yagize ati:”kuba u Rwanda ruzakira iyi, nama ikomeye ni ukubera icyizere rufitiwe n’amahanga ndetse no kuba rwarageze kuri byinshi byiza mu myaka 21, kubera ubuyobozi bwiza bw’igihugu, cyacu butanga umurongo mwiza w’iterambere muri byose”.
Yakomeje avuga ko mu nteko rusange ya 82 ya Interpol yabereye i Cartagena De Indias, Colombia, mu kwezi k’Ukwakira 2013, u Rwanda rwatowe n’ibihugu byose kuzakira inama ya 84 y’inteko rusange.
ACP Kuramba yakomeje agira ati:”Mu nama ya 83 y’inteko rusange ya Interpol yabereye i Monaco mu mwaka w’2014, u Rwanda rwahawe ibendera rya Interpol nk’ikimenyetso giha uburenganzira u Rwanda kugira ngo rwakire inama y’inteko rusange y’uyu muryango muri uyu mwaka”.
Yavuze kandi ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu kwakira iyi nama cyane cyane ku kuba bazibonera ko hari umutekano usesuye utuma ibikorwa by’ubukerarugendo no gushora imari mu Rwanda bigenda neza.
U Rwanda ruzaba rwanditse amateka ku isi kuko ruzaba rubaye igihugu cya karindwi mu bihugu bya Afurika bibereyemo inama y’inteko rusange ya Interpol nyuma ya Ghana mu mwaka w’ 1976, Kenya mu 1979, Senegal mu 1992, Misiri mu 1998, Kameruni mu 2002 na Maroc mu 2007.
Ku birebana n’umubano w’u Rwanda na Interpol , ACP Kuramba yagarutse ku mikoranire hagati y’impande zombi mu myaka 15 ishize.
Yavuze ko ubufatanye n’ubunyamabanga rusange bwa Interpol bwiyongereye ndetse n’imiryango nka EAPCCO,uhuza abayobizi ba polisi z’ibihugu byo mu karere ka Afrika y’i burasirazuba, RECSA; ikigo cyo muri aka karere gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto ndetse n’inini, ASF; ingabo zo muri Afurika zihora ziteguye gutabara, AFRIPOL; urwego ruhuje Polisi zo muri Afurika n’ibindi.
Ishyirwaho rya AFRIPOL ni igitekerezo cyatazwe n’u Rwanda kiza kwemezwa n’abayobozi ba Polisi z’ibihugu bya Afurika mu nama yabereye mu mujyi wa Alger mu gihugu cya Alijeriya mu kwezi kwa Gashyantare 214.
ACP Anthony Kuramba yavuze ko “ ubu bufatanye ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga bwatumye habaho ifatwa ry’abakekwaho ibyaha babaga mu bihugu byo hanze bakagarurwa mu bihugu byabo harimo n’abakekwaho icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994”.
Kuva mu mwaka w’2009, Polisi y’u Rwanda yakoze amadosiye y’ibyaha 36 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu. Abakorewe icyo cyaha bose hamwe ni m abantu 153 harimo 51 bo muri Bangladeshi bafatiwe i Kigali bajyanywe mu gihugu cya Mozambike.
Mu mwaka w’2014, Polisi y’u Rwanda yakoze amadosiye 19 aho hagaragaye abakorewe icyaha cy’curuzwa ry’abantu 25 naho abakekwaho icyo cyaha bakaba ari 26.
Inama y’inteko rusange ya Interpol izaba tariki ya 2 kugera kuri 5 ugushyingo 2015, ikazabanzirizwa n’indi yo ku rwego mpuzamahanga nayo izaba tariki ya 1 Ugushyingo 2015, ikazahuza abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Kinyarwanda
English











