Kuwa kabiri tariki ya 3 Ugushyingo, imirimo y’inama y’inteko rusange ya Interpol yakomeje imirimo yayo. Abayiteraniyemo bigiye hamwe uko ibyaha byambukiranya imipaka byarwaywa. Hanaganiriwe kandi ibyerekeranye no kurwanya ibyaha by’ubukungu ndetse na ruswa kuko nabyo ari inzitizi y’iterambere ry’abaturage.
Abatanze ibiganiro by’uwo munsi ni bamwe mu bagize inzego zo hejuru muri interpol barimo Alan Bersain, Filippo Dispenza, ndetse n’abandi bo mu bihugu nka Nigeriya Olushola Subair, ukomoka mu Butariyani Rosario Aitala, na Ying Wu ukora muri Interpol yo mu Bushinwa.
Muri iyo nama havugiwemo ko inzego za leta ndetse n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi bakoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru mu gihe abikorera ndetse n’abaturage bo baba bakishakisha mu gukoresha iryo koranabuhanga ryo ku rwego riciriritse.
Abayoboye ibiganiro by’uwo munsi berekanye ko hakiriho imbogamizi abakora iperereza bahura nazo mu bijyanye no gukumira ibyaha bya ruswa ndetse n’iby’ubukungu kubera iryo koranabuhanga bakoresha.
Banaganiriye kandi ku byerekeranye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, barebera hamwe imbogamizi mu kubirwanya, ari nako basuzumira hamwe icyakorwa mu kurwanya icuruzwa ry’ibyo biyobyabwenge.
Iki kiganiro cyari kiyobowe na Roraima Andriani uyobora ishami rishinzwe kurwanya ibyaha biba byateguranywe ubuhanga kandi bikwirakwizwa hirya no hino,aho yagarutse ku biyobyabwenge nka heroine, methamphetamine na cocaine.
Abitabiriye umunsi wa kabiri w’iyo nama banaganiriye kandi ku byaha by’ikoranabuhanga, aho hari bamwe mu banyabyaha binjira muri za mudasobwa bakayobya za porogaramu z’abantu runaka cyangwa bagakoreramo ibindi bikorwa bibi. Bose bashyigikiye gahunda zigezweho zo guhashya ibyo byaha no gukomeza ubufatanye mu kubirwanya.
Iyi nama y’inteko rusange ya interpol yatagiye tariki ya 2 ikazarangira tariki ya 5 Ugushyingo 2015.
Kinyarwanda
English











