Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda yemeje ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere

Mu nama nkuru ya Polisi y’u Rwanda yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Kanama 2015, abayitabiriye bemeje ko kugirango u Rwanda rukomeze kugera ku iterambere rwiyemeje, Polisi y’u Rwanda igomba gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bayo kugirango abanyarwanda bakomeze gutera imbere mu mahoro n’umutekano kuko ariwo nkingi y’iterambere.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana wari uri kumwe na mugenzi we w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere Francis Kaboneka n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko Polisi y’u Rwanda nayo igomba gufata umutekano w’ubuzima rusange bw’abaturage nk’inkingi ya mwamba y’iterambere ry’igihugu.

Akaba yagize ati:”Inshingano y’ibanze ya Polisi y’u Rwanda ni ugucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo, ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda igomba kurwanya icyo aricyo cyose cyawuhungabanya. Polisi y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo iyo nshingano igerweho, ariko tugomba gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu, ibyo bigatuma tugira umutekano n’amahoro birambye”.

Yakomeje agira ati:”Imikoranire ya Polisi n’abaturage, yatumye bamenya uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha, akaba ariyo mpamvu iyi mikoranire igomba gufatwa nk’imwe mu nkingi yo guteza imbere umutekano n’imibereho n’iterambere by’abanyarwanda’.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda Minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere, Minisitiri  Francis Kaboneka yatanze ikiganiro ku mikoranire y’inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda, akaba yavuze ko inzego zose zigomba gukorera hamwe ngo  tugere ku ntego igihugu kihaye.

Akaba yagize ati:”Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze turi ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta kuko nitwe dukorana bya hafi n’abaturage, ni muri urwo rwego kugirango tubigereho bidusaba ubufatanye’.

Yakomeje agira ati:”Twese tuzi ko umutekano ariwo shingiro rya byose, turabasaba ko mwadufasha mukamenya ko amarondo akorwa neza mu midugudu ndetse ko n’ikayi y’abinjira n’abasohoka mu midugudu yuzuzwa neza, byose bigamije kugera ku majyambere arambye ”.

Mu ijambo rye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yerekanye akamaro k’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda aribo amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, komite zo kwicungira umutekano z’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, aba bose bakaba baragize uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha mu muryango nyarwanda.

Nawe yagize ati:”Iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange rishingiye ku miyoborere myiza, amahoro n’umutekano, byanatumye habaho izamuka ry’ubukungu n’ishoramari rigakorwa mu mahoro n’umutekano”.

Yakomeje agira ati:”Abapolisi b’u Rwanda nabo bagomba gukora kinyamwuga kugirango abanyarwanda bakomeze kubibonamo, birinda icyahesha isura mbi Polisi y’u Rwanda n’iy’igihugu, ahubwo bakarushaho gukunda igihugu no kugikorera”.

Inama nkuru ya Polisi ni urwego rukuru muri Polisi y’u Rwanda, ikaba ihuza abayobozi b’amashami atandukanye agize Polisi y’u Rwanda, abayobozi ba Polisi mu ntara n’uturere bigize igihugu, bamwe mu bapolisi bakuru n’abahagarariye abapolisi bato bakorera mu turere no mu mashami yihariye ya Polisi y’u Rwanda.

Iyi nama iterana kane mu mwaka ikaba yiga ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iba yarafatiwe mu nama ziheruka, bakarebera hamwe ibyo bagezeho n’ibibazo bahura nabyo ndetse bagafatira hamwe ingamba zatuma bakora bakanuzuza inshingano zabo neza.