Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda yagarutse ku mikorere ya kinyamwuga no kudatezuka ku ntego mu gucunga umutekano

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hateraniye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda, yiga ku kunoza imikorere n’ubunyamwuga mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano.

Iyi nama ari nayo rwego rukuru ruyobora Polisi y’u Rwanda kandi rufata ibyemezo, ihuza abayobozi bakuru ba Polisi ku rwego rw’igihugu, Abayobozi b’amashuri ya Polisi; Abakomiseri ba Polisi; Abayobozi b’amashami n’imitwe yihariye bya Polisi; ba Komanda b’Intara n’ab’Uturere bya Polisi n’abandi bapolisi bemezwa n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda, ikaba yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.

Afungura iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Biruta, yavuze ko iyi nama ari ingenzi mu gufasha kwisuzuma, kwishimira ibyagezweho no gufatira hamwe ingamba zo gukemura imbogamizi zagaragaye.Yagize ati: “Inama nk’iyi ihuza ubuyobozi bw’urwego ndetse n’abakora muri urwo rwego, iba ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe uburyo bakora umurimo bashinzwe, bakishimira ibyiza byagezweho, barebera hamwe imbogamizi bahura nazo, bityo bagafatira hamwe ingamba zo kuzikemura kugira ngo umurimo urusheho kugenda neza. “

Yakomeje avuga ko kuba ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bishimwa mu gihugu ndetse no hanze yacyo, bitagomba gutuma habaho kwirara, ahubwo bitanga umukoro wo guhozaho no kudatezuka ku ntego. 



Ati: “Abaturarwanda ndetse n’abanyamahanga bakomeje kugaragaza ko bishimira imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda, cyane cyane mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse n’ubuhamya bw’abantu ku giti cyabo na raporo zitandukanye, nk’iy’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yagaragaje ko abanyarwanda bafitiye icyizere Polisi y’u Rwanda ku kigero cya 98.30%.  

Kugirirwa icyizere kingana gitya n’abaturage, bisobanura ko ibikorwa bya Polisi bihura n’ibyo abaturage bayikeneyeho. Ibi rero tubyishimire cyane, ariko nanone biduhe umukoro wo guhozaho no kudatezuka ku ntego.”

Minisitiri Biruta yasabye kandi abapolisi gukomeza kurangwa n’imyifatire myiza mu kazi birinda icyo aricyo cyose cyabanduriza isura. 

Yagize ati: “Hari bamwe mu bapolisi bagiye bishora mu ngeso mbi, bikaba byarabaviriyemo guhanishwa igihano gikomeye cyo kwirukanwa mu kazi. Mwebwe rero mwahisemo gukora kinyamwuga mukomereze aho, kandi mujye muhora iteka mugirana inama nziza kuko bizabafasha guca ukubiri n’imyitwarire idakwiye, yanduza isura yanyu ubwanyu, iy’urwego mukorera, ndetse n’iy’Igihugu muri rusange.”

Yijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza kongerera ubushobozi Polisi y’u Rwanda; haba mu kubaka ibikorwaremezo, kwita ku mibereho y’Abapolisi ndetse no kubaha amahugurwa n’ibikoresho bigezweho kugira ngo bashobore kurushaho gukora akazi neza, yibutsa kandi ko Uruhare rwayo rukenewe cyane, mu bikorwa bitandukanye bitegurwa bijyanye no gusoza uyu mwaka no kwinjira mu wa 2026, kugira ngo bizabe mu mutekano usesuye.



Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yavuze ko iyi nama mu byo igarukaho harimo kurebera hamwe ingamba zo gucungira abaturage umutekano mu mpera z’umwaka, kugira ngo bizihize iminsi mikuru isoza umwaka kandi binjire no mu mwaka utaha batekanye, gufata ibyemezo birebana n’ibikorwa ndetse n’ubuyobozi, hanigwa ku byaranze umwaka; ibyagenze neza bigashyirwamo imbaraga naho ibitaragenze neza bigakosorwa.

Nk’urwego rukuru mu buyobozi no gufata ibyemezo, Inama Nkuru ya Polisi isuzuma kandi ikanakurikirana imikorere, itanga umurongo ngenderwaho uzakurikizwa mu kuzuza inshingano za Polisi y’u Rwanda; ikemeza iteganyabikorwa ry’igihe kirekire na gahunda y’ibikorwa by’umwaka na raporo zijyana na byo; kandi igafata icyemezo ku bintu byose biri mu nshingano zayo n’izindi ngamba zitandukanye zijyanye no kunoza imikorere no kuzuza neza inshingano zayo zo gucunga umutekano.