Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda yateranye ku wa 14 Nzeri yaganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubunyamwuga n’imitangire ya serivisi, ibi bikaba bifatwa nk’inkingi ya mwamba mu kugira umutekano n’iterambere birambye.
Iyo nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, iyoborwa na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, akaba yarashimye uru rwego rw’umutekano ku buryo rutanga serivisi nziza, kandi arusaba gukomeza intambwe nziza rugezeho, ntirusubire inyuma.
Mu bayitabiriye harimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, umwungirije ushizwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, DIGP Dan Munyuza, n’umwungirije ushizwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda ndetse n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu , Ambasaderi Valens Munyabagisha.
Iyi Nama yo ku rwego rwo hejuru iterana buri gihembwe , ikaba isuzuma uko umutekano n’imiyoborere muri Polisi y’u Rwanda byifashe, kandi igafata ingamba zo kurushaho kwita ku mibereho y’abapolisi no gucyemura ingorane zagaragaye mu kazi.
Iy’iki gihembwe yahuje abagera kuri 300 barimo Abakomiseri bayobora amashami atandukanye, abayobozi b’imitwe inyuranye, abayobora Polisi mu Ntara n’uturere, abofisiye bakuru n’abato, n’abahagarariye abapolisi bato bagize imitwe idasanzwe n’abakorera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu bindi Minisitiri Harerimana yashimiye Polisi y’u Rwanda, harimo kuba ikurikiza inama n’umurongo bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, avuga ko (Minisitiri) biri mu bituma ikora kinyamwuga.
Minisitiri Harerimana yagize ati:"Kubungabunga no gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho, cyane cyane umutekano n’iterambere bishingiye ku bunyamwuga n’agaciro muha ibyo mushinzwe."
IGP mu ijambo rye, yibanze ku gushishikariza abapolisi kurangwa na disipulini n’ubunyamwuga.
Yifashishije kandi impanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageneye inama zabanjirije iyi, maze ahamagarira abitabiriye iy’ubu ngubu gukomeza kurangwa no kugira intumbero n’ibikorwa bifatika.
Inama nkuru ya Polisi yanzuye ku guhuza imbaraga mu kurwanyiriza hamwe ruswa, guha ubumenyi abapolisi no gushyira imbaraga mu gufata ingamba zirwanya iterabwoba no kurinda urubyiruko kwishora mu butagondwa.
Inama kandi yize kuri politiki y’imibereho myiza y’abapolisi n’uburyo yazamurwa cyane cyane babona uburenganzira ku nguzanyo, ku bwishingizi no ku macumbi.
Kinyarwanda
English











