Atangiza inama nkuru ya Police , Minisitiri Sheik Mussa Fazil Harerimana yashimiye abapolisi kuba barahisemo gukora umwuga w’igipolisi, abashimira uburyo buzuza inshingano zabo, inama yabaye none tariki ya 16 werurwe, yahuje abapolisi bakabakaba 200 bakorera ku Kicaro Gikuru cya Polisi hamwe n’abakuriye polisi ku rwego rw’Intara n’uturere.
Yabibukije ko inshingano yabo nyamukuru ari ugushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko. Yagaragaje ko inama ihuje abo bayobozi igamije gutegura igenamigambi y’igihe kizaza kandi akaba ari n’umwanya wo kwisuzuma hagamijwe kunoza akazi.
Ku bijyanye n’umutekano yagarutse ku byaha by’ubujura bw’amatungo n’imyaka mu murima, akangurira abari bateraniye mu nama gukaza umurego mu kurwanya ibyo byaha. Yagarutse kandi ku bijyanye no gufatanya n’inzego z’ibanze hamwe n’urwego rwa DASSO mu gucunga umutekano binyujijwe mu gukaza amarondo.
Yagarutse ku byavuzwe mu mushyikirano wa 12 asaba abapolisi kubishyiramo umwete, aha yagaragaje ibyaha by’urukozasoni bibera mu modoka zitwara abagenzi, agaruka ku byaha by’ihohotera rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, ashimangira ko ku cyaha cyo kwangiza abana, ababikora bagomba gufatirwa ingamba zikarishye.
Ku birebana n’impanuka zo mu muhanda, yagarutse ku iteka rya Minisitiri rishyiraho ibyuma bigena umuvuduko “speed govern”, asaba ko ryakwigishwa kugirango hazagere igihe cyo gutangira kurishyira mu bikorwa abo bireba bamaze kuryumva neza.
Yabakanguriye gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, asaba ko yafasha abapolisi ndetse n’abanyarwanda muri rusange kugira u Rwanda rutekanye, rutera imbere, rwiza, ruyobowe neza kandi abanyarwanda bishimiye.
Umuyobozi Mukuru wa polisi, IGP Emmanuel K. Gasana yagaragaje intego nyamukuru y’iyi nama ko ari ukureba ibitagenda, gukosora kugirango akazi gakorwa neza kandi kinyamwuga.
Yagarutse ku bugenzacyaha agaragaza ko ari inkingi y’ubutabera, ashimangira ikumira ry’ibyaha bitaraba. Yagurutse ku ikumira ry’ibyaha by’ibiyobyabwenge, ubucuruzi by’abantu, n’ibindi byaha ndengamipaka.
Yibukije abari mu nama gukomeza kugira imyitwarire myiza mu kazi cyane cyane bakira neza ababagana kandi bakabaha serivisi y’indashyikirwa.
Yagarutse kuri ruswa agaragaza ko polisi y’igihugu itazihanganira na rimwe umuntu uzagaragara muri ibyo bikorwa bigayitse.
Yavuze ku mibereho myiza y’abapolisi abashishikariza kongera ubumenyi n’ubushobozi binyujijwe mu mahugurwa anyuranye.
Muri iyo nama hafatiwemo imyanzuro igera kuri 19 igamije gushyira mu bikorwa ibyemeranijwe mu nama hamwe no kunoza inshingano za polisi muri rusange. Abitabiriye inama basabwe guhita bayishyira mu bikorwa kandi bakagaragaza impinduka zifatika mu mikorere y'akazi n'imitangire ya serivisi.
Yashoje akangurira abapolisi gukunda igihugu batanga serivisi nziza, neza kandi bakarangwa no kuba indakemwa mu kuzuza inshingano zabo.
Kinyarwanda
English











