Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Inama ngishwanama y’igihugu yo kurwanya ruswa yatanze ikiganiro ku kurwanya ruswa

Iyi nama ihuriwemo n’inzego za leta zitandukanye harimo Polisi y’u Rwanda, urwego rw’umuvunyi, urukiko rw’ikirenga n’izindi, kuri iki cyumweru tariki ya 8 ukuboza muri telecom house, yatanze ikiganiro kibanziriza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, uba ku itariki ya 9 ukuboza buri mwaka.

Muri icyo kiganiro, umuvunyi mukuru madame Aloysie Cyanzayire, yavuze k’ububi bwa ruswa, aho yavuze ko igira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kuko ibyo igihugu cyagakoresheje mu nyungu rusange byikubirwa na bamwe, bigatuma umunyarwanda adatera imbere.

Yakomeje avuga ko n’ubwo igihugu cyacu cyateye intambwe mu kurwanya ruswa, dore ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku isi n’amanota 53%, muri Afurika rukaza ku mwanya wa kane, mu Karere k’ibiyaga bigari rukaza ku mwanya wa mbere, nk’uko Umuryango Transparency Internatinal Rwanda uheruka kubishyira ahagaragara,  hagikenewe imbaraga za buri munyarwanda, kuko urugamba rwo kuyitsinda ntirwakoroha abaturage batarugizemo uruhare
Yasoje asaba abaturage kudatanga ruswa igihe bagiye gusaba serivisi bemererwa n’amategeko, kuko abo bayiha baba bahembwa amafaranga ava mu misoro y’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Assistant Commissioner of  Police(ACP) Damas Gatare yatangaje ko nk’uko Polisi y’u Rwanda  ifite inshingano yo gukumira no kurwanya ibyaha, nayo yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa, n’ubwo hari abapolisi bacye bagifatirwa mu byaha bya ruswa, n’ubwo uyifatiwemo abihanirwa.

Kuri iyi ngingo yatangaje ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba nyinshi  mu rwego rwo kuyirwanya. Aha yagize ati: “Hari ingamba zitandukanye zashyizweho mu kurwanya ruswa, zirimo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga servisi ku baturage, cyane cyane abashaka serivisi z’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, hashyizweho kandi umutwe wihariye ushinzwe kurwanya ruswa muri Polisi.”

Yasoje avuga ko n’ubwo ingamba zo kurwanya ruswa zigenda ziyongera, abaryi bayo nabo bagenda bahindura uburyo bwo kuyirya, bityo buri muturarwanda akaba asabwa kwirinda gutanga no kwakira ruswa mu buryo bwose, bagatanga amakuru y’uwaka, n’utanga ruswa.