Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, yasoje ku mugaragaro inama y'iminsi ibiri yahuzaga Komite z’umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni inama yaberaga ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru ihuza abagize Komite zitandukanye z’uyu muryango ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwifashisha ubufatanye bwacu n'imikoranire y'akarere mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba.”
Mu ijambo yagejeje ku bari bahagarariye ibihugu byitabiriye iyi nama, DIGP Ujeneza yavuze ko ibibazo by’umutekano muke akarere gakomeje guhura nabyo bizana n’amahirwe yo guhangana nabyo binyuze mu bufatanye.

Yagize ati: “Turabyemera ko akarere kacu gakomeje guhura n’ibiteza umutekano muke birimo iterabwoba, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe, n’ibindi. Ariko kandi, hari icyizere kidashidikanywaho cy’uko buri kibazo kizana n’amahirwe yo gushimangira ubufatanye mu guhangana nacyo.”
DIGP Ujeneza yashimiye ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO ku bwitabire, aho inama zose zahuje komite zigize umuryango zatanze uburyo bwo kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’izabanje no gutegura igenamigambi ry’ahazaza h’akarere, ashimangira ko Polisi y’u Rwanda iha agaciro abafatanyabikorwa bagira uruhare mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro mu kugera ku ntego zayo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza no kurwanya iterabwoba mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Karake Peter, yashimiye abitabiriye iyi nama n’umusaruro wayivuyemo.
Yagize ati: “Ibiganiro byacu byongeye gushimangira ubushake dusangiye bwo kurinda umutekano w’akarere kacu ku bijyanye n’ibyaha bibangamira umutekano. Twasuzumye intambwe imaze guterwa n'umuryango wa EAPCCO mu gushimangira ubufatanye, guteza imbere umutekano, gusangizanya amakuru y’iperereza no kongerera ubushobozi inzego zacu zishinzwe kubahiriza amategeko.”
Karake yasabye ko hakomeza gushimangirwa ubufatanye, gusangira amakuru y’iperereza ku byaha, kongerera ubushobozi no guhuriza hamwe ibikorwa, hifashishwa ikoranabuhanga no guhanga udushya kugira ngo inzego z’umutekano zibashe kuguma imbere y’udutsiko tw’abanyabyaha.

Umuryango wa EAPCCO washinzwe mu 1998, mu nama yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kampala muri Uganda, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga z’inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka n’ibyifashisha ikoranabuhanga.
Inama zihuza Komite zigize uyu muryango zifashishwa nk'urubuga rw’ingenzi mu gusangira ubunararibonye, guhuza imikorere no gukomeza gushimangira ubufatanye aho biganiro bagirana babihinduramo ibikorwa bifatika kandi bipimika, bikagira uruhare rugaragara mu guhangana n’impinduka mu miterere y’ibihungabanya umutekano mu Karere no hanze yako.


English








